RFL
Kigali

Intambwe 5 watera usaba ubucuti umukobwa muhuye bwa mbere

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/09/2021 14:22
0


Bijya bibaho cyane ko umusore ahura n'umukobwa akamwishimira ndetse akanifuza ko yamwaka ubushuti, gusa bikamubera ingorabahizi kuko aba atazi uko yabyitwaramo cyane ko biba ari ubwa mbere bahuye. Menya uko wabyitwaramo mu gihe wishimiye umukobwa muhuye bwa mbere.



Gutangira gusaba ubucuti ni intambwe ikomeye cyane, dore intambwe ugomba kubinyuzamo uko ari eshanu;

1. Mbere ya byose, ugomba gufata umwanya wo kwitegereza uwo mukobwa ushakaho ubucuti cyangwa ukamuganiraho n’umuntu waba amuzi neza. Ariko byose bigakorwa wirinda ko yabimenya.

2. Nyuma yo kumwitegereza cyangwa kumuganiraho ukabona ahwanye n’uwo wifuza ushaka uburyo mwazaganira agahe gato (byibura iminota ine) ku buzima busanzwe, ukirinda kugaragaza cyangwa kuvuga ko umushakaho urukundo.

3. Nimumara kumenyana muri macye, hazakurikiraho gusangira ibitekerezo no kurushaho kumenyana, mukava mu by’ubuzima busanzwe ahubwo mukaganira ku buzima bwanyu bwite. Gusa ibyo biganiro ntibigomba kuba amaso ku yandi ahubwo ushobora kwifashisha telephone, e-mail, facebook, twitter,whatsapp n’ibindi.

4. Mukurikije ibiva mu biganiro, muzatangira kumva ko umwe agomba kubaho kubera undi ku buryo muzajya mwifuza kumarana igihe kirekire muganira cyangwa se murebana akana ko mu ijisho.

5. Nyuma bizarangira umwe yumva atabaho mugenzi we atariho. Aho ni ho bavuga ngo ”urukundo rubaye ibamba”. Icyo gihe muzatangira kumva ko atari ngombwa kuganira ku rukundo gusa ahubwo mukaganira no ku buzima busanzwe. Iyi ntambwe iyo muyigezeho aha uwo ukunda atangira no kuguhishurira amwe mu mabanga ye aba atashobora no kumenera uwamwibarutse icyo gihe rero wowe muhungu ikiba gisigaye nuko uba ugomba kuba hafi y’uwo ukunda ukamwereka ko ariwe urimbere bityo ikizere cye kuri wowe kigasugira kigasagamba.

Nyuma yo gusoma ibi wowe muhungu usobanukiwe neza uburyo watereta umukobwa bitabaye ngombwa ko hagira ikindi kibahuza.

N’ubwo twavuze abahungu ariko hari n’abakobwa Bashobora no kunyurwa n’umuhungu runaka bityo akumva nawe yafata iyambere yo guhishurira uwo musore ko yabuze amahwemo atagisinzira kubera we, aha nawe yakwifashisha izo nama twavuze haruguru, Gusa izo ntambwe zose zishyirwa mu bikorwa buhoro buhoro, nta guhubuka ngo wumve ko byose bigomba gukorwa umunsi umwe kuko urukundo rurubakwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND