RFL
Kigali

Meek Mill yakanguriye abantu gukoresha imiti y’ibyatsi nyafurika nyuma y'uko imufashije mu myaka 2 ishize

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/09/2021 12:26
0


Umuraperi w’umunyamerika Meek Mill wahoze akundana na Nicki Minaj, abinyujije ku mbuga zinyura akomeje gusanyiza abantu umuti uri mu byatsi nyafurika nyuma y'uko bimufashije mu burwayi bwe.



Meek yeruye avuga ko yahawe imiti gakondo ikoze mu byatsi nyafurika ikamufasha gukira burundu indwara yari afite y’igifu kubera icupa rimwe yohererejwe n’umuvuzi gakondo wo muri Africa mu myaka ibiri ishize.

Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ukuntu imiti nyafurika ari iy’igiciro gikomeye kandi abantu bakwiye gukangukira kuyikoresha kuko yatangaye cyane ubwo yakiraga nyamara byari byaranze.

Yagize ati: ”Igifu cyanjye cyarandyaga cyane pe mu myaka nk’ibiri ishize nahuye n'abavuzi b'abanyamwuga benshi (Doctors), nafashe imiti gakondo nyafurika bitunguranye yaramafashije mbasha gukira.” Meek yongeraho ati: ”Birabura, mukeneye kwiga byinshi kuri Africa”.

Asonabanura byimbitse ko umuti witwa ‘Bitter Kola’ ari wo wamufashije ukamuhindurira ubuzima, agira ati: ”Bitter Kola ntabwo yahinduye ubuzima bwanjye gusa nahise niyumvamo imbaraga nyinshi zo kuba umwirabura ko kandi nkeneye kwiga ibirenze kuri Africa.”

Meek Mill ni umwe mu byamamare bifite inkomoko muri Africa kandi bitayitaye, ahubwo iteka baba berekana ko batewe ishema n’umugabane w’ibisekuru byabo. Mu myaka micye ishize nabwo Meek Mill yagishije inama abakunzi be yemeza ko yifuza gutura muri Ghana ababaza umujyi waba mwiza yaturamo.

Meek Mill yemeza ko igifu cye cyari cyaranze gukira agafashwa n'imiti gakondo nyafurika 

Meek Mill yakundanye igihe kitari gito na Nicki Minaj baje gutandukana mu bihe bishize









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND