RFL
Kigali

Marioo yemeje ko ari we wazanye ‘Swahili Amapiano’ injyana ikunzwe bikomeye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/09/2021 11:39
0


Marioo yongeye guhamya ko adahuza n’abavuga ko Harmonize na Diamond Platnumz ari bo bazanye ‘Swahili Amapiano’ injyana yagemuwe ku yabazulu bo mu gihugu cya Africa y'Epfo ahubwo ko ari we ubwe wayizanye.



Swahili Amapiano imaze gufata igihugu cya Tanzania bugwate ari na ko ikomeje kwambuka imipaka y'iki gihugu ndetse ni cyo yagemuwemo cya Afrika y'Epfo. Harmonize na Diamond Platnumz bari mu bahanzi ba mbere batumye ifata intera yo hejuru maze yigarurira abatagira ingano.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Marioo yagaragaje ko atemeranywa habe na gato n'abatamera ko ari we wayizamuye ayivana muri Africa y'Epfo.

Marioo yemeje ko ariwe muhanzi wa mbere w’umunya Tanzania wanditse indirimbo ya mbere ivanze injyana ya Bongo Flava na Amapiano yo mu bazulu muri Africa y'Epfo.

Yemeza ko indirimbo ye “Mama Amina” yakoranye n’abahanzi bo muri Africa y'Epfo Sho Madjozi na Bontle Smith imaze kurebwa inshuro zigera kuri Miliyoni 6.8 kuri Youtube ariyo ya mbere yakozwe muri ubwo buryo.

Marioo yanakomoje ku kongera gukorana indi ndirimbo ikozwe mu njyana ya Swahili Amapiano azakorana n’umuhanzi wo muri Afrika y'Epfo Tyler ICU.

Bamwe mu babonye ubutumwa bw’uyu mugabo barimo umuhanzi n’umuvandimwe wa Diamond Planumz, Dj Romy Jony bamusubije. Dj Romy yagize ati: ”Ntabwo watuzaniye buri kimwe muvandi” 

Mu busanzwe Marioo ni umuhanzi ukiri muto w’imyaka 26 injyana avuga ko yazanye ni Swahili Amapiano. Iyi njyana ikaba yaragemuwe ku yazamutse cyane muri Africa y'Epfo mu 2012 iba ivangavanze umuziki wa ‘piano’ na ‘drum’ irimo akantu k'izindi njyana zimenyerewe nka Deep House, Jazz na Lounge.

Marioo wemeza ko ari we watangije inkundura y'injyana imaze gufata no gufasha benshi ya Swahili Amapiano

Ninjye wazanye injyana ya Swahili Amapiano niba mutakiyikeneye mubwire nyisubizeyo.

KANDA HANO WUMVE MAMA AMINA YA MARIOO, SHOO MADJOZI NA BONTLE SMITH









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND