RFL
Kigali

Bwa mbere Adele yerekanye umukunzi we mushya Rich Paul nyuma y'imyaka 3 atandukanye n'umugabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/09/2021 10:26
0


Umuhanzikazi w'icyamamare Adele ukomoka mu Bwongereza uzwiho kugira ijwi ryiza nyuma y'imyaka 3 atandukanye n'umugabo we Simon Konecki, yerekanye umukunzi mushya yamusimbuje witwa Rich Paul - umunyamerika kabuhariwe mu gucungira abakinnyi ba Basketball umutungo, akaba azwiho kandi kuba ariwe mujyanama wa Lebron James.



Adele Laurie Blue Adkins wamamaye cyane ku izina rya Adele mu muziki ni umuhanzikazi, umwanditsi w'indirimbo kabuhariwe ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza. Azwiho kugira ijwi rihebuje kandi agakundwa n'abantu b'ingeri zose bitewe n'ubutumwa acisha mu bihangano bye binyura benshi. Adele yatandukanye n'umugabo we Simon Konecki mu 2018, gusa bahana gatanya ku mugaragaro mu 2019. Aba batandukanye bafitanye umwana w'umuhungu.


Kuva Adele yatandukana na Simon Konecki yahise ahinduka aba mushya dore ko yatakaje ibiro byinshi kuburyo adakimeze nka Adele wa kera, yavuzweho gukundana n'umuraperi Skepta ukomoka muri Nigeria gusa aza kubinyomoza ko atari byo. Mu kwezi kwa 3 uyu mwaka hatangiye ibihuha bivuga ko uyu muhanzikazi yaba ari mu rukundo na Rich Paul umujyanama wa Lebron James bitewe n'uko bakunze kugaragara bari kumwe gusa ntiyabyemeza cyangwa ngo abihakane. Mu masaha macye Adele akoresheje urukuta rwe rwa Instagram yerekanye Rich Paul nk'umukunzi we mushya.


Adele wahoze abyibushye kuri ubu yarananutse ku buryo butangaje.

Mu mafoto akurikira irebere Adele mu munyenga w'urukundo na Rich Paul:






Src:www.usmagazine.com,www.dailymail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND