RFL
Kigali

Meddy yiswe umubyeyi nyuma yo kwiyemeza kugurira inkweto umusore wamutakambiye azimusaba

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/09/2021 10:52
0


Ngabo Medard wamamaye nka Meddy yiswe umubyeyi nyuma y’igikorwa kiranga ababyeyi yakoreye umusore wari umusabye inkweto zo kwambara amusaba ko yazimugurira nyuma yo kumurangira n’aho zigurirwa.



Meddy akunda gukoresha imbuga nkoranyambaga ze cyane cyane Twitter mu rwego rwo kuganira n’abakunzi be ndetse muri iyi minsi ari gukunda no kubasangiza ijambo ry’Imana nyuma yo kuvuga ko yakiriye agakiza akabisangiza n’abakunzi be batandukanye.

Umusore ukoresha amazina ya Gen.Sir Urinzaya ku rubuga rwa Twitter yandikiye Meddy amwereka inkweto zo mu bwoko bwa Jordan 4 Air maze aramubwira ati: ’’Meddy wanguriye aka Ga kechi koko", maze ashyiraho ibiganza bibiri byerekana ko ari gusaba yinginze. Nyuma y’iminota micye Meddy yahise yerekana ko atunguwe bitewe n’uko ari muri Amerika uyu musore akaba ari mu Rwanda, ahita amubaza aho yazigurira ati ’’Nkagurire he?

Meddy yiswe umubyeyi nyuma yo kugurira inkweto umusore wari uzimusabye

Sir Urinzaya nyuma yo kubona ko Meddy amusubije, n’amarangamutima menshi yahise amwereka umuntu uzicuruza maze abwira Meddy ko azifite. Meddy werekanaga ko atewe ishema no kugurira uyu musore inkweto yahise abwira umureberera ibikorwa bye umunsi ku munsi mu Rwanda ari we Bruce Intore amubwira ko bavugana akamugurira izo nkweto ndetse abyerekanisha ikiganza gifashe ikaramu cyerekana ko abisinyiye.

Uyu musore ubwo yasabaga Meddy kumugurira inkweto

Yagize ati: ’’Bruce Intore uyu mu Jeune muvugane umugurire ako gakweto!.’’

Bruce Intore nyuma yo kubona ubwo butumwa bwa Meddy yahise asaba uwo musore kumuha numero ye maze inkweto yari yasabye akazibona agira ati: ’’Sir Urinzaya ohereza nimero yawe muri DM tubirangize". Nyuma y’ubwo butumwa butandukanye abantu benshi barabyishimiye. Uwitwa Ituze yagize ati "Meddy ni umubyeyi". N’abandi benshi bakozwe ku mutima n’uburyo Meddy yitaye kuri uwo musore wari umusabye inkweto bakaganira ndetse akaza kumwemerera inkweto zo kwambara.

Meddy yahise amubaza aho yazigurira

Isomo ku gikorwa umuhanzi Meddy yakoze:

Meddy ni umuhanzi ukunzwe mu Rwanda no hanze yarwo ndetse abenshi bahamya ko ari nawe wa mbere mu Rwanda. Ibi yakoze byabera isomo ibyamamare bitandukanye mu Rwanda bidakunda kuganira n’abakuzi babo cyane ko igikorwa gikomeye uyu muhanzi yakoze ari uguha umwanya uyu musore. Kuganira n'abafana, ni iturufu nziza ku muhanzi cyane ko bimwongerera igikundiro.

Meddy ubwo yabwiriraga Bruce Intore kuvugana n'uyu musore akamugurira inkweto

Bruce Intore ubwo yabwiraga uyu musore ko yamwandikira

Meddy yigeze gukorwa ku mutima na Karyuri ufite impano yo kubyina yiyemeza kumwishyurira ishuri

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MY VOW YA MEDDY IMAZE KUREBWA NA MILIYONI ZIRENGA 6








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND