Umuhanzi Diamond Platnumz uhagaze neza mu ruganda rw’umuziki wa Africa by’umwihariko muri Tanzania, akomeje kugira umusaruro udasanzwe kuri Youtube urenga Miliyari 1.52 mu gihe imaze.
Kugera
ubu Diamond Platunumz yamaze kuzuza inshuro zigera kuri Miliyari 1.5 z'abamaze
kureba ibikorwa bye kuri Youtube. Mu
gihe kugera ubu Tanzania iri ku rwego rwa 40% rw'abatuye iki gihugu bakoresha
interineti.
Nyamara
ibi ntibyabujije Diamond kugeza
ku musaruro utagira ingano kuri Youtube muri Africa yo munsi y’ubutayu
bwa Sahara. Ikibazwa ni gute Diamond yabashije kugera ku musaruro ungana gutyo.
INYARWANDA
yabateguriye bimwe mu by’ingenzi kuri Diamond umuhanzi, umushabitsi akaba kandi n’Umuyobozi Mukuru wa WCB
yanashinze, bikwereka uko yabashije kugera ku byo yagezeho kuri Youtube.
Ibishyirwa ku rukuta rwa Youtube rwe
Uretse gushyira amashusho y’indirimbo ku rukuta rwe
rwa Youtube, Diamond Platnumz ashyiraho n’uruhererekane rw’ibitaramo n’ibiganiro
agirana n’itangazamakuru kimwe na bimwe mu bikorwa akora by’ubuzima bwe bwite
ajya anashyiraho n’ibihangano by’abandi bahanzi urugero n’iyitwa Gere ya
Tanasha Donna.
Ibanga ryo guhitamo neza abahanzi asaba gukorana
nabo indirimbo
Diamond Platnumz azwi mu guhitamo neza abahanzi
mpuzamahanga asaba gukorana nabo indirimbo - bituma ahita anigarurira abakunzi babo
bakaba abe - Mu zo aherutse gukora harimo iyitwa Yope, Inama kimwe n\iyo yakoranye n’umunyabigwi
w’umukongomani Koffi Olomide.
Gukurikirwa n’abatari cyane ku mbuga nkoranyambaga
Kuri uyu munsi mu bahanzi nyafurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram, Diamond Platnumz ni uwa gatatu nyuma y’abahanzi bakomoka muri Nigeria ari no Davido na Yemi Alade. Ibi bituma ikintu cyose akoze gihita kigera aho yifuza mu gihe gito gishoboka biturutse ku bamukurikira umunota ku wundi banamufasha kubisakaza.
Label ye ya WCB (Wasafi Classic Baby) nayo ikurikirwa n’abatari bacye aho kugeza ubu igejeje abarenga Miliyoni 3.5 bitewe no kuba kandi abamukurikira ku mbuga ari nabo bamufasha kugira umusaruro mwiza kuri Youtube. Diamond nawe imbuga ze ni ikintu aha agaciro ndetse afite itsinda riyoborwa n’uwitwa Kim Kyando rishinzwe gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa by’uyu muhanzi rikanabisangiza abakunzi be ku gihe binyuze kuri zo.
Diamond Platnumz umuhanzi mpuzamahanga kandi ukiri muto mu myaka ufite umusaruro utangaje mu mateka y'abakora umuziki muri Africa
TANGA IGITECYEREZO