RFL
Kigali

Umunyamakuru Byishimo Espoir yashyize hanze indirimbo yakoranye n'abanyempano Fofo na Merci - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/09/2021 8:23
0


Byishimo Espoir (Happy) umunyamakuru usanzwe umenyerewe kuri Radiyo Authentic 92.8 Fm usanzwe abifatanya no gukora umuziki uhimbaza Imana, yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na bamwe mu banyempano hano mu Rwanda.



Indirimbo yashyize hanze ni iyo mugitabo izwi nka "Mw’ijuru imbere y’Imana", akaba yarayikoranye na bamwe mu bakobwa b'abanyempano aribo Fofo uririmba muri Gisubizo Ministries ndetse na Merci. Mu kiganiro gito twagiranye yatubwiye ko umuziki awukunda cyane ndetse kuwukora gake biterwa n'umwanya muke agira wo kujya muri studio ariko yakabaye akora indirimbo nyinshi nk'abandi.

Byishimo Espoir yakomeje adusobanurira impamvu yamuteye gusubiramo iyi ndirimbo, agira ati "Iyi ndirimbo impamvu ariyo twahisemo kuririmba mu ndirimbo zo mu gitabo ni uko ari imwe mu ndirimbo nkunda by’umwihariko ikindi ni indirimbo Papa umbyara yadutorejeho gusenga no kuririmba kuva nkiri muto. Igihe Papa yitabye Imana muri 2019 numvise ko ngomba gukora iyi ndirimbo dore ko Audio twayikoze mu kwa Kabiri 2020.” Iyi ndirimbo yaririmbye afatanyije n'aba banyempano iri mu ndirimbo zo gushimisha Imana akaba ari iya 120.


Byishimo Espoir umunyamakuru wa Authentic Fm


Byishimo avuga ko abonye umwanya yakora indirimbo nyinshi nk'abandi

REBA HANO INDIRIMBO 'MU IJURU IMBERE Y'IAMANA' YA BYISHIMO FT FOFO & MERCI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND