RFL
Kigali

Bikunze gukora abatinganyi akaba n'amayeri yo kwamamara! Umuhanzi A Pass yiganye Lil Nas X yerekana ko atwite-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/09/2021 8:42
0


Mu minshi ishize ni bwo umuraperi ushyirwa mu majwi ko ari umutinganyi Lil Nas X wo muri Leta Zunze Ubumwe za America agaragaje ko atwite, ubu n'undi muhanzi wo muri Uganda witwa A Pass nawe yerekanye ko akuriwe.



Iyo umusore agaragaje ko atwite, akenshi biba binavugwa ko aryamana n'abo bahuje ibitsina bityo akerekana ko byatanze umusaruro agatwita. Gusa ku rundi ruhande hari abatangaza ko batwite kugira ngo bakomeze bamamare mu buryo bumwe cyangwa ubundi nk'uko Lil Nas X yavuze ko aya mafoto ye atwite yari integuza ya Album yendaga gusohora.


Lil Nas X wavuzwe ko atwite ni amayeri yo kwamamaza Album ye

Abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye uburyo umuhanzi wo muri Uganda, A Pass, yerekanye ko nawe atwite, ariko akibaza umuntu waba waramuteye iyo nda. Mu magambo yaherekeje ifoto yagize ati “Ni nde wankoze ibi bintu’’?. Amafoto yo kwerekana ko utwite ahanini akorwa na Program zishobora kuzamura igice kimwe cy'umubiri, nk'inda, amatama yewe n'amatwi akaba yaba manini. N'ubwo A Pass yakoze ibi, we ntarashyirwa mu majwi ko aryamana n'abo bahuje ibitsina.


A Pass yerekanye ko atwite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND