Kigali
Bralirwa
-->

Messi: Gusimbuzwa habura iminota 15, intandaro y'umwuka mubi mu gihe kiza

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/09/2021 8:33
0

Ibintu bikomeje kugenda uko bitari byitezwe muri Paris Saint Germain nyuma y'aho umutoza Pochettino asimburije Lionel Messi habura iminota 15 ngo umukino urangire.



Kuri uyu mugoroba ni bwo PSG yakinaga umukino w'ishiraniro na Lyon ndetse iwutsinda bigoranye ku bitego bibiri 2-1. N'ubwo PSG yari yakiriye umukino, igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibonye igitego, ndetse amakipe yombi yabanje gukinira mu kibuga hagati. Mu gice cya kabiri Lyon yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Lucas Paqueta, ku munota wa 66 Neymar atsinda igitego cyo kwishyura kuri Penariti ndetse ku munota wa 75 Lionel Messi aza kuvanwa mu kibuga atishimye hajyamo Achraf Hakimi. Mu minota y'inyongera, Icardi yaboneye PSG igitego cy'intsinzi.


Neymar niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa PSG 

Kugeza ubu Messi kuva yagera muri PSG ntarabasha kubona igitego ndetse yatangiye ajya mu kibuga asimbuye gusa, none ubu yatangiye no gusimburwa. Mu cyumweru hagati ni bwo Messi, Neymar na Mbappe bakinanye bwa mbere mu kibuga ariko nabwo ntibabona intsinzi ndetse Messi akina umukino we wa mbere wa Champions League muri PSG ntiyabona igitego.


Messi yagaragaje kutumvikana n'umutoza ubwo yasimburwaga 

Ubwo yasohokaga mu kibuga, Messi yagaragaje umujinya no kutishimira gusimbuzwa kandi atari abimenyereye. Messi yavuye mu kibuga PSG itarabona igitego cy'intsinzi ndetse kuri we yumvaga agifite byinshi byo gukora, gusa umutoza ahitamo gushyiramo myugariro.


Nyuma y'umukino, Pochettino yatangaje ko impamvu yakuye Messi mu kibuga, avuga ko yagira ngo amurinde imvune. Ati: "Twahisemo gufata uriya mwanzuro kugira ngo Messi tumurinde imvune z'ejo hazaza. Dufite imikino myinshi ikomeye kandi iri imbere, ni yo mpamvu Messi tugomba kumurinda. Iki ni icyemezo twafashe ku bw'inyungu z'ikipe, kandi umuntu wese uzi ko dufite abakinnyi aribizi bikwiye gufata iki cyemezo."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND