RFL
Kigali

Hari abize nabi babaye ibirangirire! Umunyeshuri yaraye akorera umukoro ku matara yo ku muhanda kuko iwabo nta n'itoroshi bagira!-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/09/2021 9:07
0


Ni kenshi cyane usanga hari abanyeshuri baba biga nabi kubera ubukene bw'iwabo, icyo gihe iyo ahawe na mwalimu we umukoro wo gutahana, yegera umuriro wo mu ziko akabonesha mu ikayi. Gusa umunyeshuri witwa Salim Khamisi wo muri Kenya we yahisemo kurara mu muhanda ku matara akora umukoro (Homework) ngo atazabona zero.



Salim Khamisi umunyeshuri wo mu cyiciro cya gatandatu mu ishuri ribanza rya Jola Urabi, yakoze ku mitima ya benshi nyuma y'uko agaragaye yandika umukoro we ari munsi y’itara ryo ku muhanda i Shanzu, mu Ntara ya Mombasa.


Salim ari gukorera umukoro ku matara yo ku muhanda

Uyu munyeshuri, Salim Khamisi, nta yandi mahitamo yari afite uretse gushaka ubundi buryo bwo gukora umukoro we kuko nyina atari afite amafaranga yo kugura amashanyarazi. Amafoto ya Salim Khamisi yafashwe n'abantu batandukanye mu kanya gato ubwo yari agitangiye umukoro.

Umukoresha w'imbuga nkoranyambaga Emmanuel Mbaji Mruu, yahise ashyira hanze amafoto ya Salim Khamisi, abenshi barayahererekanya. Mbaji yagize ati "Nasanze uyu muhungu akora umukoro we ku muhanda akoresheje amatara yo ku muhanda ... Nabonye ishyaka rye, ni umuntu ukomeye muri we. Twashobora kumufasha?" .


Nyina wa Salim yashyikirijwe imirasire y'izuba ngo ajye abonesha mu rugo rwe, Salim abashe kwiga nk'abandi bana

Nyuma y'ubu butumwa, abanya-Kenya bakoze ibishoboka ngo bahindure ubuzima bw'iwabo wa Salim, bagurira imirasire y'izuba kwa Salim kugira ngo akomeze yige neza atarara ku matara yo mu muhanda akora umukoro nk'uko Kenyans ibitangaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND