Kigali
Bralirwa
-->

Imikino ya Volleyball irakomeza u Rwanda rutarimo ihite inasozwa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/09/2021 9:58
1

Kuri uyu wa gatandatu, imikino ya y'igikombe cya Afurika muri Volleyball igomba gukomeza u Rwanda rutarimo, ndetse ikarara inashojwe.Igikombe cya Afurika muri Volleyball mu bagore kuri uyu wa gatandatu kigomba gusubukurwa, hakinwa imikino ya 1/2 ariko u Rwanda rukaba rwakuwe muri iyi mikino nyuma y'ikirego cya Nigeria ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi bagera kuri bane bakiniye ikipe y'igihugu ya Brazil.

Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda ndetse na Minisiteri ya Siporo, bamaze kwemeza ko iyi mikino ikomeza hakinwa imikino ya 1/2 aho kuva ku isaha ya Saa 10:00, Cameroun yabaye iya mbere mu itsinda B ihura na Nigeria yabaye iya kabiri mu itsinda A naho Maroc yabaye iya imbere mu itsinda A igahura na Kenya yabaye iya Kabiri mu itsinda B.


U Rwanda rwasezerewe mu mikino y'igikombe cya Afurika 

Imikino yo guhatanira imyanya, kuva saa 12:00 Senegal irakina na DR Congo, naho saa 14:00 Tunisia ikine na DR Congo iza gutera mpaga Senegal yamaze gutaha. Umukino wa nyuma no guhatanira umwanya wa gatatu, birabera muri Kigali Arena aho amakipe ahatanira umwanya wa gatatu atangira gukina kuv saa 18:00 pm naho umukino wa nyuma ugatangira kuva 20:00 pm.

Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball ku Isi rikomeje iperereza ndetse ibazavamo bikazatangazwa nyuma niyo irushanwa ryaba ryararangiye.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mulinda Scovia1 month ago
    Ntabwo ntanga igitekerezo ahubwo ndabaza. Nti; nibiramuka bigaragaye ko uRwanda ntakibazo rufite, kdi iyo mikino yararangiye bizagrnda bite?Inyarwanda BACKGROUND