RFL
Kigali

Rubavu: Gentil Busoro umusizi ukiri muto wigiye kuri Riderman na Junior Rumaga-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:19/09/2021 19:21
0


Gentil ni umwana ukiri muto mu myaka, ariko ufite inganzo itangaje. Uyu mwana aganira na INYARWANDA, yatangaje ko ajya guhimba igisigo yise ngo ‘Ese turapfa Iki’, igitekerezo cyavuye ku buzima busanzwe abona abantu babayemo, ariko ngo akigira byinshi ku musizi Junior Rumaga n’umuhanzi Riderman afata nk’umusizi uyoboye abandi.



Ubusanzwe, impano ni ikintu kigoye akenshi kigora nyiracyo kuko kugaragaza impano bisaba gukora cyane, ukiyereka isi n’abakwegereye, bityo ukemeza umwe mu bagomba kugufasha maze bamwe ukabahindura abafana bibyo utekereza ko uzi. 

Uyu mwana Gentil Busoro, yemeje urubyiruko rw’abana bigana, bimuviramo gukora igisigo yise ngo ‘ESE TURAPFA IKI’ gifite iminota ine n’amasegonda mirongo ine nane’ (4:44’). 

Uyu mwana ukiri muto yavuze ko abana bigana bamuteranyirije amafaranga, kugira ngo abone ayo ajyana kwishyura aho yagombaga gufatira amajwi igisigo cye yari amaze igihe yanditse.

Reba hano Gentil Busoro ashimangira uburyo yakunze Riderman na Rumaga

Mu magambo ye, Genti Busoro yagize ati: “Byamfashe umwanya , byamfashe igihe , byansabye imbaraga nyinshi kugira ngo iki gisigo kijye hanze. Ntabwo ku bwanjye natekerezaga ko byakunda kuko nta mafaranaga nagiraga, ndi umunyeshuri ariko mfite umuhate. Umunsi umwe rero byabaye ngombwa ko nicara ndandika , nkora igisigo gito ariko uko iminsi yagendaga itambuka , uwacyumvaga yansabaga kucyongera no kugiha izindi mbaraga, kugeza ubwo kugeza ku minota gifite ubu.

Njye nta bushobozi bw’amafaranga nari mfite, ariko ndashima abana twiganye kuko bampaye imbaraga , baranteranyiriza, mbona amafaranga make yo kungeza aho cyakorewe kugeza nkoze n’amashusho yacyo, ndabashimira cyane”.

Genti Busoro avuga ku nkomoko y’impano ye, yasobanuye ko indirimbo za Riderman zamwubatse kubera amagambo yuzuye ubusizi atangiza indirimbo ze. Atanga urugero ku ndirimbo ‘Inzozi mbi zabo’ ya Riderman, avuga ko yamuhaye imbaraga ndetse ikamufasha gukomeza gukunda uyu muhanzi ariko akifuza no kuzavugana nawe n’ubwo ngo kugeza ubu bitarakunda.

Mu gisigo Ese Turapfa iki , Genti Busoro, yavuze ko dukwiriye kugira u Rwanda ruzira umwaga , maze akomoza no kuri uyu musore umaze kuba ubukombe no kwigarurira imitima y’abakunda inganzo, akunda guhinira mu busizi bwe Junior Rumaga. Mu ntumbero ye, Gentil Busoro , arifuza kugera kure ariko ngo arashima cyane n’aho ageze. Genti Busoro, avuka mu Karere ka Rubavu.


REBA HANO IGISIGO 'ESE TURAPFA IKI' CYA GENTIL BUSORO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND