Ibihembo bya MNI, bitangwa buri byumweru bibiri na nyuma y’amezi atatu. Nyuma y’ibyumweru bibiri, indirimbo ibaye iya mbere mu gutorwa kuri www.mni.rw ihabwa 250,000 Frw, mu gihe ibaye iya mbere mu gihe cy’amezi atatu ihabwa Miliyoni 1 Frw.
Abahanzi bahatanye kuri iyi nshuro barimo Mico The Best washyize imbere injyana ya Afrobeat, umuhanzikazi w’umuhanga Alyn Sano, umuraperi Bull Dogg uherutse gusohora Album ‘Kemotherapy I ", Gang Rope, Arsene Tuyi, itsinda Ndaje Music, Juru, Kayi n’abandi.
Ni ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kane, aho inshuro zabanje byegukanwe na Umuti mu Nganzo ku nshuro ya mbere, umuhanzikazi Tonzi ku nshuro ya kabiri ndetse na Chorale Christus Regnat ku nshuro ya gatatu.
Ibi bihembo bigamije gukomeza guteza imbere muzika Nyarwanda. Umufana atora ahereye ku mafaranga 100 Frw. Amafaranga umuhanzi bamutoreyeho ahabwa 60% byayo buri kwezi.
Amatora arakomeje ku rubuga rwa www.mni.rw, aho indirimbo 5 zizageza ku wa 22 Nzeri 2021 arizo zizakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’amatora, kizahatanira kwegukana igikombe.
Itariki y’ibirori byo gutanga ibihembo bya MNI Music Awards ni ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, guhera saa moya n'igice za ni mugoroba mu kiganiro 'Top 10 powered by MNI' gitambuka kuri TV10.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya MNI, Butera Gaga Scott, yagize ati “Binyuze mu bihembo bya MNI Music Awards, MNI ishaka guteza imbere no gutanga amahirwe angana ku bahanzi b’ingeri zose, ndetse no gushyiraho uburyo butuma abakunzi ba muzika bagira uruhare mu iterambere ry’umuziki, bashyigikira indirimbo zikunzwe ku rubuga rwa MNI (www.mni.rw) buri gihe cyamezi atatu."
Kuri iyi nshuro,
indirimbo yatowe cyane ku rutonde rwa MNI izahembwa miliyoni 1 Frw.
Kate Gustave Nkurunziza, Umuyobozi w’ishami ry’imyidagaduro muri Radio/TV10 yagize ati “Twishimiye cyane ko ikiganiro Top 10 powered by MNI ndetse n’iki gikorwa kidasanzwe, binyura kuri televiziyo yacu. TV10 izakomeza guteza imbere abahanzi Nyarwanda, kandi binyuze ku rubuga rwa MNI, twizera ko bazamurwa cyane."
Alyn Sano
ahataniye Miliyoni 1 Frw mu bihembo bigamije guteza imbere umuziki-Amaze
gutorwa n’abarenga ibihumbi 13
Mico The Best wo muri
Kikac Music Label ahatanye mu matora yo kuri internet azasiga hamenyekanye
uwegukanye igihembo gikuru
Ibihembo bya MNI Music
Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya kane, mu muhango uzaba tariki 25 Nzeri 2021
Umuhanzikazi Juru uzwi mu ndirimbo "One More"

Umuhanzi Kayi uzwi mu ndirimbo "Iriza"

Bull Dogg uherutse gusohora Album ari mu bahataniye ibihembo
