RFL
Kigali

Finland: Eric Reagan yagarutse mu muziki n’indirimbo ihimbaza Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2021 22:15
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan ubarizwa mu gihugu cya Finland giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi, yasohoye indirimbo ye nshya yise “Wewe ni mungu” ivuga ku gukomera kw’Imana.



Reagan yari amaze umwaka adakora umuziki. Uyu muhanzi avuga ko yabanje gusubira inyuma kugira ngo yige neza ikibuga cy’umuziki mbere y’uko ashyiramo imbaraga.

Yabwiye INYARWANDA ko yagarutse mu muziki n’imbaraga nyinshi ku buryo afite icyizere cy’uko mu gihe cya vuba azumvikana mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Iyi ndirimbo “Wewe ni mu ngu” yasohoye iri mu rurimi rw’Igiswahili ifite iminota 5 n’amasegonda 38’.

Reagan avuga ko iyi ndirimbo yasohoye yayanditse nyuma yo gusoma muri Zaburi 145:1-7, aho ku murongo wa nyuma havuga ngo akanwa kanjye kazavuga ishimwe ry’uwiteka, abafite umubiri bose bajye bahimbaza izina rye ryera iteka ryose.

Muri Zaburi145 ku murongo 1-3 haravuga ngo “Mana yanjye, Mwami wanjye ndagushyira hejuru, Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose, nzajya nguhimbaza uko bucyeye, nzashima izina ryawe iteka ryose, uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane. Gukomera kwe ntikurondoreka.”

Mu 2008, ni bwo Reagan yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga, dore ko kuririmba ari impano yakuranye kuva i Nyagatare ku ivuko. Imwe mu ndirimbo ze zaremenyakanye harimo “Ishimwe n’iryawe”, “Imbere ni heza” n’izindi nyinshi.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Nicolas muri Studio Ishusho.  Eric Reagan yasohoye indirimbo nshya yise “Wewe ni mungu” nyuma y’umwaka urenga atumvikana mu muziki  Eric Reagan yavuze ko yagarukanye imbaraga, ku buryo nyiramubande zizumvikana muri EAC 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “WEWE NI MUNGU” YA ERIC REAGAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND