RFL
Kigali

Gaël Faye ari mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2021 18:08
0


Umuririmbyi w'Umunyarwanda Gaël Faye ukora injyana ya Hip Hop akaba n'umwanditsi w'ibitabo ukomeye mu gihugu cy’u Bufaransa ari mu Rwanda.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nzeri 2021, umuhanzikazi Ariel Wayz yasohoye amafoto abiri ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe na Gaël Faye, agaragaza ibyishimo byo guhura n’uyu mugabo wahiriwe n’umuziki n’ubwanditsi bw’ibitabo.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Ariel yavuze ko Gaël Faye yaje mu biruhuko no kuganiriza abahanzi ku ruhererekane rw’ibitaramo amaze iminsi akora.

Ariel ati “Yaje gusura [Gael Faye] no kutwungura byinshi kuri ‘tour’ [ibitaramo] yakoze.”

Muri Kanama 2021, Gaël Faye yatangaje ibitaramo 46 mu Bufaransa, mu Bubiligi n’ahandi byo kumurika Album ye nshya yise "Lundi Méchant".

Icyo gihe yavuze ko ari ibyishimo kuri we kuba agiye kongera gutaramira abafana be nyuma y’igihe kinini bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Ibi bitaramo azakorera mu Mujyi itandukanye azabisoza mu Ukuboza 2021.

Gaël Faye aje mu Rwanda nyuma y’uko muri Kanama 2021, abwiye Ikinyamakuru Le Quotidien ko azirikana u Rwanda kandi ko n’abana be ari kubatoza gukura biyumvamo igihugu cyibarutse umubyeyi we. Umugore w’uyu muhanzi ni umu- métis w’Umufaransa n’Umunyarwanda. 

Mu mashusho asobanura Album ye, uyu muhanzi atangira avuga ko yavukiye mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi kuri Se w’Umufaransa na Nyina w’Umunyarwandakazi, bityo afite Ubwenegihugu bw’Ibihugu bibiri.

Avuga ko yavuye mu Burundi ajya mu Bufaransa atangira kwisunganya mu muziki ari nako akora kuri Album ze. Kandi ko yashyize imbere injyana ya Hip Hop ‘kubera ko ariyo nkunda’. Anasobanura zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye.

Gaël Faye amaze iminsi asohora zimwe mu ndirimbo zigize iyi Album. Indirimbo ya mbere yayise “Respire” ifite iminota 03 n’amasegonda 12’ yasohotse tariki 26 Kanama 2020.

Ni indirimbo ikangurira buri wese kudacika intege mu buzima bwa buri munsi, igasaba gufata umwanya wo gutekereza no kugira icyizere cy’uko ubuzima buzagenda neza.

Uyu muhanzi avuga ko muri iyi isi nta kintu cyoroshye, ubuzima ari urugamba, ari uguhatana, ati ‘wowe ikigenzi gerageza uhumeke kandi ugire icyizere cy’uko ibintu bizagenda neza’.

Faye yashyize ku isoko iyi Album nyuma y’uko asohoye iya mbere yitwa “Pili Pili sur un croissant au beurre” ishushanya uko yageragezaga kwimenyereza ubuzima bwo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Yasohoye kandi iyitwa “Play”, “Rythmes et botanique” ndetse na “Des fleurs”. Gaël Faye yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Je Pars’, ‘Ma femme’, ‘Petit Pays’ n’izindi.

Yabonye izuba ku wa 06 Kanama 1982 avukira mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi. Amaze iminsi ashyira ku isoko igitabo yanditse cyitwa “Petit Pays [Agahugu gato]’’ Ariel Wayz yahuye n’umuhanzi Gaël Faye uri mu Rwanda, yahaherukaga mu 2020

Gaël Faye amaze iminsi mu bitaramo byo kumurika Album ye nshya








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND