Kigali
Bralirwa
-->

Menya inyamaswa 3 zijya mu kiriyo zikababara nk'abantu

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/09/2021 13:22
0

Ubusanzwe umuntu iyo abuze uwe, inshuti cyangwa umuvandimwe, arababara cyane, amarangamutima y'agahinda arazamuka, intimba igasaga umutima. Ubushakashatsi bwerekana ko hari inyamaswa zijya mu kiriyo zikababara iyo imwe muri zo ipfuye.



Inyamaswa zigira akababaro zikagira n'uburyo zihuza zikarira hafi iminsi 2, ibisa n'ikiriyo mu bantu.

Inzovu


Inzovu zikorana n'abanyamuryango b'iyapfuye mu buryo budasanzwe ariko butandukanye zikababara. Abashakashatsi benshi bavuga ko inyamaswa zifite ubwenge kandi zifite amarangamutima. Ikintu kidasanzwe ku nzovu ni uko n'izitari mu muryango w'iyapfuye zigaragaza akababaro.

Inkende


Inkende z'ingore zitwara nka ba nyina b'abantu, iyo umwana wayo apfuye. Inkende yita ku mwana wayo kuva mu bwana kugeza ku rupfu. Inkende iyo ipfuye izo mu muryango wayo zirababara cyane, zikarira, zikihuza ari itsinda zigakikiza iyapfuye ku buryo nta yindi nyamaswa yoroheje yazihungabanya. Inkende kandi zifata iminsi ziririra iyapfuye, ziyicaye iruhande ibyo wagereranya no kujya mu kiriyo nk'abantu.

Ifi yo mu bwoko bwa "Dolphine"


Usibye inyamaswa zo ku butaka, ibiremwa byo mu nyanja nabyo bigira amarangamutima ku rupfu, zikarira zigaragaza akababaro. Ubushakashatsi bugaragaza ko hari amafi yo mu mazi yo bwoko bwa 'Dolphine' agira agahinda gakabije mu gihe cy'urupfu bw'imwe muri zo yatabarutse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND