RFL
Kigali

Nyina ni umuririmbyi w'icyamamare: Isheja Anaella winjiye mu muziki afite imyaka 3 yashyize hanze indirimbo ya 2 - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/09/2021 11:40
1


Umunyarwanda ati "Mwene samusure avukana isunzu", ibi akaba ari byo biri kwigaragaza ku muhanzikazi w'impano itangaje witwa Isheja Nkunda Anaella winjiye mu muziki afite imyaka 3, ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri. Uyu mwana muto cyane akomora impano yo kuririmba kuri nyina usanzwe ari umuririmbyi w'icyamamare mu Rwanda.



Isheja Nkunda Anaella kuri ubu ufite imyaka 4 y'amavuko, ni imfura mu muryango w'abakristo wa Dr Nkundabatware Gabin na Mucyowera Jesca. Nyina w'uyu mwana ari we Mucyowera Jesca, ni umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel akaba n'umuririmbyi w'icyamamare ufatwa nk'ishyiga ry'inyuma muri Injili Bora yamamaye mu ndirimbo 'Shimwa' n'izindi. 

Mucyowera ni we wanditse indirimbo zitandukanye z'iyi korali zakunzwe na benshi zirimo na 'Shimwa' twavuze haruguru, ndetse ni nawe ukunze gutera indirimbo nyinshi z'iyi korali ibarizwa muri EPR Gikondo. Nk'umuhanzikazi ku giti cye, Mucyowera akunzwe cyane mu ndirimbo 'Yesu arashoboye', 'Jehovah Adonai', 'Mu gihe cyashyizweho' aherutse gusohora, n'izindi.


Isheja Nkunda Anaella impano nshya itangaje mu muziki nyarwanda

Kuri ubu umukobwa we witwa Isheja Nkunda Anaella arakataje mu muziki ndetse ubona afite ejo heza naramuka abikomeje. Mu mwaka wa 2020 ni bwo uyu mwana yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa 'Bana dukunde gusenga', ikaba iri kuri shene ya Youtube ya Nyina. Ubu, hasohotse indirimbo ya kabiri y'uyu mwana yitwa 'Gushima' ikaba iri kuri shene ye ya Youtube yafunguriwe n'ababyeyi be, yitwa Isheja Nkunda Anaella.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Mucyowera Jesca umubyeyi wa Anaella yadutangarije ko yavumbuye impano iri muri uyu mwana we ubwo yari atangiye kuvuga. Ati "Impano yo kuririmba nayimubonyemo agitangira kuvuga, kuko yaririmbaga ibintu utumva ariko ukumva biryoheye ugutwi". Yakomeje ati "Mu by'ukuri ni impano afite pe kuko ikintu cyose iyo ugishyize muri melodi agifata bimworoheye cyane".

Yavuze ko bitagorana rwose kuba Anaella yafata mu mutwe indirimbo ababyeyi be bamwandikiye na cyane ko ataramenya kwandika kuko akiri umwana muto cyane. Anaella aritegura kujya mu mwaka wa mbere y'amashuri abanza kuko ari bwo agisoza ay'incuke. Uburyo afata mu mutwe vuba, ni ibintu bitangaza cyane ababyeyi be nk'uko Jesca Mucyowera yabitangaje muri aya magambo "Ndi recordinga (nifata amajwi) nkamuha telefone, ajya mu cyumba agasohoka yayifashe yose. Nanjye birantangaza".

ICYIFUZO CY'ABABYEYI BA ANAELLA KU BIJYANYE N'IMPANO AFITE YO KURIRIMBA


Mucyowera yabwiye InyaRwanda.com ko atarabyara uyu mwana w'umukobwa, yumvaga yifuza ko imfura ye yazaba umuhanzikazi ukomeye. Inzozi ze ziri gusohora kuko imfura ye yamaze kwinjira mu muziki. Yagize ati "Ntaramubyara, nifuzaga ko umwana wanjye w'imfura yazatwara impano y'uburirimbyi, nkamusengera mutwite nkakunda kumwita Jessica w'ahazaza"

Yavuze uko byagenze ngo Anaella akore indirimbo ye ya mbere. Ati "Rero yaba ari gukina nkumva araririmba mbese nkabona bimurimo. Mwandikira indirimbo yari afite imyaka 3 numva arayifashe, ndamubwira amperekeze muri studio ngiye gukora indirimbo, ndamubaza nti ese nawe urashaka kuririmba ati yego, arayiririmba arayirangiza, iyo ndirimbo yitwa 'BANA DUKUNDE GUSENGA', iri kuri shene yanjye, yari afite imyaka 3".


Mucyowera Jesca umubyeyi wa Isheja Nkunda Anaella

Mucyowera yavuze ko bifuriza imfura yabo y'umukobwa ariwe Anaella guhirwa n'impano afite yo kuririmba akabera umugisha Isi yose ndetse akazabona umugingo budashira. Ati "Turamwifuriza guhirwa n'impano, kubera umugisha Isi mu mpande zose, n'ubugingo budashira. We love her (turamukunda)". Uyu mwana w'umukobwa usoje amashuri y'incuke, ababyeyi be bavuga ko ari umuhanga cyane mu ishuri. Nyina yagize ati "Ni umwana w'umuhanga cyane!"

Mu gusobanura uburyo Isheja Nkunda Anaella ari umuhanga mu ishuri, Mucyowera Jesca yavuze ko bamusimbukije umwaka wa 2 w'amashuri y'incuke, ageze mu wa 3 atsinda ibizamini ku manota meza cyane. Ati "Kuko amashuri y'incuke ibyo biga byinshi babishyira mu ndirimbo, byaramworoheye ku buryo twabonye uburyo abyumva tumusimbutsa uwa 2, ageze mu wa 3 ubu arangije afite Excellent, mbese ni umunyabwenge cyane, dushimira Imana ku bwe". Yongeyeho ati "Tumwitaho cyane kuko hari icyo tumubonamo hari n'icyo tumwifuzamo".


Isheja Anaella yinjiye mu muziki ku myaka 3 y'amavuko


Isheja Anaella amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri


Isheja Anaella hamwe n'umubyeyi we Mucyowera akomoraho impano yo kuririmba

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'GUSHIMA' YA ISHEJA ANAELLA W'IMYAKA 4

REBA HANO INDIRIMBO 'BANA DUKUNDE GUSENGA' ARI NAYO YINJIYE MU MUZIKI ANAELLA KU MYAKA 3 Y'AMAVUKO 


REBA HANO INDIRIMBO 'JEHOVA ADONAI' YA JESCA MUCYOWERA NYINA WA ISHEJA NKUNDA ANAELLA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Odile 2 years ago
    Ababyeyibe mujye mumubahafi impanoye izamuke isheja turagukunda komerezaho





Inyarwanda BACKGROUND