RFL
Kigali

Niyonizera Judith abaye uwa mbere uguze Album ya Fatakumavuta ihagaze Miliyoni y'amanyarwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/09/2021 23:44
0


Niyonizera Judith wamamaye ubwo yari umugore wa Safi Madiba, abaye umuntu wa mbere uguze Album yitwa 'Fatalogy' y'umunyamakuru akaba n'umuhanzi, Sengabo Jean Bosco (Fatakumavuta), ihagaze amafaranga Miliyoni 1 y'amanyarwanda.



Mu butumwa burebure bwa Fatakumavuta umenyerewe mu itangazamakuru by'umwihariko mu makuru y'imyidagaduro, yagaragaje ishimwe rikomeye nyuma y'uko abonye umukiriya wa mbere wa Album ye 'Fatalogy'. Yaguzwe na Judith Niyonizera uherutse kwinjira muri sinema, ayishyura amadorali 1000 y'amanya Canada, mu manyarwanda akaba ari hafi Miliyoni (781,188 Frw). Yagize ati: "Amateka arandistwe ibyari inzozi bibaye inkuru mpamo. Judith Niyonizera abaye umunyarwandakazi wa mbere uguze album 'Fatalogy' ayiguze amadorali 1000 y’ama Canada."

Akomeza agaragaza ko amushimiye amusabira umugisha agira ati: "Imana iguhe umugisha urakoze guhesha umuziki nyarwanda agaciro hagati aho hakenewe nibura kugurisha Copy 10 kugira ngo album mbone kuyishyira hanze bitari ibyo nzajya nyiyumvira hamwe na Judith". Iyi Album n'ubwo yaciye amarenga yo kuba yasubika ishyirwa hanze ryayo mu gihe byaba bigeze igihe yateganyije kuyishyira hanze hataraboneka abakiriya 10, biteganijwe ko izajya hanze kuwa 30 Nzeri 2021. Ni album iriho abahanzi 25 ikaba igizwe n'indirimbo 12.

Fatakumavuta yashyikirijwe igihumbi cy'amadorali y'amanya-Canada yishyuwe na Judith wayiguze mbere y'uko igera ku bandi

Kuwa 15 Nzeri 2021 ni bwo Judith umukiriya wa mbere wa Fatakumavuta yizihiza isabukuru y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND