RFL
Kigali

Dr. Emmanuel Ugirashebuja niwe usimbuye Johnston Busingye ku mwanya wa Minisitiri w'Ubutabera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/09/2021 16:44
0


Nyuma y'uko Johnston Busingye akuwe ku mwanya wa Minisitiri w'Ubutabera akagirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, benshi bari bafite amatsiko y'umuntu uzamusimbura, ariko ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 ni bwo hamenyekanye uwamusimbye binyuze mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe.



Ashingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yashyizeho umwe mu bagize Guverinoma, uwo akaba ari Dr. Emmanuel Ugirashebuja wagizwe Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta. 

Dr. Emmanuel Ugirashebuja ahawe kuyobora iyi Minisiteri yari imaze myaka 8 iyoborwa na Johnston Busingye kuva muri Gicurasi 2013 kugeza muri Kanama 2021. Tariki 31 Kanama 2021 ni bwo Busingye yakuwe na Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwa Minisiteri y'Ubutabera, agirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza.

Dr. Emmanuel Ugirashebuja wagizwe Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, yabaye Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ndetse yanayoboye Ishami ry’Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.


Dr. Emmanuel Ugirashebuja ni we wagizwe Minisitiri w'Ubutabera mu Rwanda


Johnston Busingye yabaye Minisitiri w'Ubutabera mu gihe cy'imyaka 8 ava kuri uyu mwanya agirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND