RFL
Kigali

Dore ihumure ry'agakiza riraje: Mbabazi Gift uba muri Amerika yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Dore ihumure' - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/09/2021 16:26
0


Umuhanzikazi Mbabazi Gift utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Michigan mu mujyi wa Grand Rapid yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Dore ihumure' irimo ubutumwa buhumuriza abantu bugarijwe n'ibibazo bitandukanye.



Mbabazi Gift umaze amezi macye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko yawinjiyemo mu Ugushyingo uyu mwaka wa 2021, muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Dore ihumure' aterura agira ati "Dore ihumure ry'agakiza riraje, riziye mwese ntirirobanura, abarira n'abababaye muhumure Yesu araje aje kubahoza. Ubura amaso urebe mu miryango, urebe hirya no hino mu nshuti ufite zose, ni nde wagereranywa na Yesu, ntawe, Yesu ni inshuti idahemuka".

Mbabazi Gift yabwiye InyaRwanda.com ko atuye muri Amerika akaba asengera mu rusengero rwitwa Victory CRC Church. Yavuze ko iyi ndirimbo yashyize hanze ari yo ya mbere igaragaza amashusho abashije kugeza ku bakunzi b'umuziki, gusa akaba afite indirimbo nyinshi z'amajwi. Ati "Nkoze video imwe gusa, ariko mfite n'izindi zitari video". Yavuze ko muri iyi ndirimbo ye nshya "harimo ubutumwa bw'Imana". Uyu mukobwa yadutangarije ko "ateganya gukora n'izindi ndirimbo nyinshi.

Mbabazi Gify avuga ko afite indirimbo nshya yiteguye gushyira hanze

REBA HANO 'DORE IHUMURE' INDIRIMBO NSHYA YA MBABAZI GIFT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND