Kigali
Bralirwa
-->

Ev. Nteziryayo Eric umaze imyaka 16 mu ivugabutumwa yahagurukiye kurwanya inyigisho za ba mwishakirandamu anashimira Gitwaza na Julienne

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/09/2021 13:08
0

Muri iki gihe heze inyigisho z'ibinyoma zigishwa cyane cyane n'abagamije gushaka indonke aho badatinya kubeshya no gusebanya kugira ngo bakunde babone amafaranga kuri Youtube, mu nsengero zimwe na zimwe n'ahandi. Ev. Nteziryayo Eric yafashe umwanzuro wo kurwanya inyigisho z'ibinyoma akabikora atangaza inyigisho z'ukuri.



Ev. Nteziryayo Eric, atuye muri Nyacyonga mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Mu mwaka wa 2019 ni bwo yashakanye na Nyirandorimana Denyse, bakaba bamaranye imyaka ibiri n'amezi icyenda babana nk'umugabo n'umugore. Avuga ko amaze imyaka 16 mu murimo w'Ivugabutumwa bwiza. Iyo muganira akubwira ko amaze kunguka byinshi mu murimo w'Imana yaba mu buryo bw'umwuka ndetse n'umubiri. Ati "Mu buryo bw'umubiri nungutse incuti no kumenya. Mu buryo bw'umwuka nungutse guhindura abantu kuba abakristo no kuba umunyempano".

Nyuma yo gusanga benshi mu biyitirira abakozi b'Imana bari kwigisha inyigisho z'ubuyobe n'iz'ibinyoma bakabikora bitwikiriye ikoranabuhanga rya Youtube rigezweho muri iyi minsi, Ev. Nteziryayo Eric yasanze adakwiriye guterera iyo ahubwo ahagurukana ibakwe mu kurwanya bene izi nyigisho. Yiyemeje kurwana urwo rugamba binyuze mu gutangiza shene ya Youtube azajya anyuzaho inyigisho zuje ukuri kw'ijambo ry'Imana. Iyo shene yayise 'ISARURA TV', akaba yarayitangije nyuma yo kuganira n'inshuti ze no kugira ishyaka ry'umurimo w'Imana.


Ev. Nteziryayo Eric yakoreye umurimo w'Imana igihe kinini muri Global Starvation Church ry'i Nyagatare

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Ev. Nteziryayo Eric wakuriye mu Itorero Global Starvation Church ry'i Nyagatare ariko ubu akaba asengera muri Restoration Church Nyacyonga kubera impamvu z'akazi akora i Kigali, yatangiye adutangariza aho yakuye igitekerezo cyo gutangiza shene ya Youtube y'ivugabutumwa bwiza. Ati "(Igitekerezo) Cyavuye ku kuganira n'incuti no kugira ishyaka ry'umurimo, kandi ni byo bigezwaho. Shene yanjye yitwa Isarura TV, itambukaho ubutumwa bwibutsa abantu ko Yesu ari hafi kugaruka gutwara itorero rye no kumenyekanisha ijambo Authentique".

Ev. Nteziryayo Eric anasobanura ibintu bibangamiye cyane ivugabutumwa muri iyi minsi, ku isonga akahashyira ba 'mwishakirandamu' ni ukuvuga bamwe babwiriza bagamije gusa amaramuko. Yagize ati "Ibintu bibangamye, ni inyigisho z'ibinyoma, ubumenyi buke mu ijambo na ba mwishakirandamu benshi". Yavuze ko yinjiye mu ivugabutumwa ryo kuri Youtube atagamije amaramuko nk'uko bamwe babikora. Ati "Sinitwa mwishakirandamu, kuko agenzwa n'amaramuko! Ntidukwiye kuvuga ubutumwa ku bw'amaramuko ahubwo tubikore ku bw'umuhamagaro". 

Nyuma yo kuvuga ko ababazwa cyane n'abavuga ubutumwa bagamije amaramuko, twamubajije abakozi b'Imana ba hano mu Rwanda abona bahagaze neza mu mboni ze mu ivugabutumwa ryo kuri Youtube, ashimira cyane Apotre Dr Paul Gitwaza wa Zion Temple ndetse na Pastor Julienne Kabanda wa Grace Room Ministries. Twamubajije ku bijyanye no gushinga itorero niba abiteganya na cyane ko ari bikunze kuba ku bavugabutumwa benshi ndetse tumubaza no ku bijyanye no kwimikwa akaba Bishop, asubiza agira ati "Gushinga itorero oya, kuko Imana ntirabimbwiraho na rimwe, na Bishop oya".


Apotre Dr Gitwaza arashimirwa na Ev. Nteziryayo ku bwo kuvuga ubutumwa bwiza bw'ukuri kuri Youtube


Pastor Julienne Kabanda arashimira na Ev. Nteziryayo ku bwo kuvuga ubutumwa bwiza bw'ukuri kuri Youtube


Ev. Nteziryayo Eric yiyemeje kuvuga ubutumwa bwiza atagamije inyungu  

REBA INYIGISHO YA EV. NTEZIRYAYO YISE 'INKOMOKO YA YESU NI IYIHE?'


UMUMARO W'IJAMBO RY'IMANA MU BUZIMA BWA MUNTU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND