RFL
Kigali

Wolper washakaga kuryamana na Diamond bikamutandukanya na Harmonize ku nshuro ya mbere yerekanye umwana we-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:17/09/2021 14:04
0


Wolper Stylish wahoze ari umukunzi wa Harmonize bagatandukanywa n'uko yashakaga kumuca inyuma ngo aryamane na Diamond, ku nshuro ya mbere yerekanye umwana we.



Mu masaha macye ashize ni bwo Wolper Stylish wahoze ari umukunzi wa Harmonize yashyize hanze bwa mbere amafoto y'umwana we. Uyu mwana w'amezi atanu yamubyaranye na Rich Mitindo bari mu rukundo nyuma yo gutandukana na Hormonize.


Mu mwaka wa 2020 Harmonize yahishuye icyamutandukanyije na Wolper Stylish icyamamare muri sinema ya Tanzania. Icyo gihe yavuze ko yamucaga inyuma ndetse agashaka no kuryamana na Diamond. Yongeye gushimangira ko Wolper Stylish yari acuditse n'umugabo wo mu Burundi n'undi ubarizwa mu Bushinwa. Yavuze kandi ko yababajwe n'ukuntu Wolper yagiye amuharabika avuga ko yarongoye umuterankunga aha yashakaga kuvuga Sarah wa mutaliyanikazi nawe watandukanye n'uyu muhanzi.


Uyu mwana agejeje ubu afite amezi atanu



Walper na Rich Mitindo babyaranye 


Harmonize yakanyujijeho mu rukundo na Wolper







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND