RFL
Kigali

Groupe Sainte Cécile yatangiye gusohora indirimbo zigize Album ya cyenda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2021 13:50
0


Groupe Sainte Cécile, ikorera ivugabutumwa muri Diocese ya Ruhengeri Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri, yatangiye gusohora indirimbo 12 ziri kuri Album ya cyenda bamaze igihe bategura mu rwego rwo kuzimenyekanisha no ku mbuga zicururizwaho umuziki.



Groupe Sainte Cécile Ruhengeri yamenyekanye by’umwihariko mu ndirimbo zikubiye kuri Album ya karindwi harimo “Mwamikazi wa kibeho” n’izindi zitandukanye zabahesheje kuririmbira ahantu hatandukanye.

Ubu, basohoye indirimbo ya Gatatu bise “Mwamikazi twiyambaza” iri kuri Album yabo ya Cyenda bitiriye indirimbo yabo bise “Ubutumwa bwa Nyina wa Jambo.”

Iyi ndirimbo basohoye ikubiyemo ubutumwa bwo kugaragaza Bikira Mariya nk’Umubyeyi wa Kiliziya uba hafi abakrisitu mu buzima bwabo bwa buri munsi bityo bakaba bakwiriye kumwiyambaza ngo abafashe gusohoza neza ubutumwa bwabo ku Isi.

Groupe Sainte Cécile Ruhengeri bafite intego yo kugeza umuziki wabo kure hashoboka babinyujije mu ikoranabuhanga dore ko ari no mu bihe bya Covid-19. Barashaka kandi gukomeza kuba intanga rugero mu miririmbire y’indirimbo zisingiza Imana.

Iyi korali ivuga ko “Mu rwego rwo gufasha benshi gutunganya indirimbo neza bateganya gushinga inzu itunganya umuziki.”

Umuyobozi wa Groupe Sainte Cécile (GSC), Nyirakamana Monique avuga ko iyi korali yavutse mu 2000 ivukiye kuri Paroisse Cathedrale Ruhengeri. Ko yashinzwe n’abavandimwe umunani, ku ikubitiro bagiye biyongera uko imyaka yagiye ikurikirana.

Uyu muyobozi avuga ko intego y’iyi korali ari ukwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu binyuze mu ndirimbo; guhimba indirimbo z’Imana, kuziririmba ndetse no kuzisohora mu majwi no mu mashusho.

Iyi korali yaherukaga gusohora Album ya munani mu gihe Album ya mbere yabo iriho indirimbo z’amashusho. Ubu igeze kuri Album ya cyenda iri gushyirwa ahagaragara guhera muri Nzeri 2021.

Nyirakamana Monique yavuze Groupe Sainte Cécile (GSC), ifite icyifuzo cyo kwagura uburyo bwo gusakaza ibihangano byayo hakoreshejwe uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga (internet) ndetse no kugira studio yayo yihariye. Abaririmbyi ba Groupe Sainte Cécile basohoye indirimbo ya Gatatu kuri Album ya Cyenda

Groupe Sainte Cécile barashaka gushinga inzu itunganya umuziki mu rwego rwo gufasha abanyamuziki

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “MWAMIKAZI TWIYAMBAZA” YA GROUPE SAINT CECILE

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “UBUTUMWA BWA NYINA WA JAMBO” YITIRIWE ALBUM YA CYENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND