RFL
Kigali

Wa musore wiyahuriye La Bonne Adresse yamaze gupfa aguye kwa muganga

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/09/2021 11:14
0


Nyuma y'amakuru twabagejejeho ejo kuwa Kane tariki 16 Nzeri 2021 avuga ko umusore witwa Mutabazi yiyahuriye ku nyubako ya La Bonne Adresse iherereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ariko ntahite apfa, kuri ubu amakuru yandi ahari ni uko atagihumeka umwuka w'abazima.



Ku mugoroba w'uyu wa Kane ni bwo INYARWANDA yamenye ko uyu musore yapfuye ariko ntitwahita tubona uhamya aya makuru kuko twagerageje kuvugana n'Umuvugizi w'Ibitaro bya CHUK byari biri gukurikirana ubuzima bw'uyu musore wagerageje kwiyahura ntahite apfa ariko agakomereka cyane, ntiyagira amakuru adutangariza.

Amakuru y'urupfu rw'uyu musore yemejwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricia, wabwiye UMUSEKE ati “Uwagerageje kwiyahurira mu nyubako ya La Bonne Adresse nk’uko twari twabibamenyesheje, amaze gushiramo umwuka aguye ku Bitaro bya CHUK.”

Ejo kuwa Kane mu ma saa yine n'iminota itanu za mu gitondo, ni bwo uyu musore yari muri Kigali mu nyubako ya La Bonne Adresse mu igorofa ya Kabiri maze agerageza kwiyahura arasimbuka ariko ntiyahita apfa n'ubwo byaje kurangira apfuye nyuma y'amasaha macye ari mu bitaro.

Amakuru INYARWANDA yamenye ni uko uyu musore yabanje guhamagara Nyirasenge amubwira ko ari mu Ubumwe Grande Hotel, ko agiye kwiyahura kuko ubuzima bwamunaniye. Nyirasenge yahise atega moto ngo aze amufate, ageze mu mujyi asanga inyubako yamubwiye si yo arimo ahubwo ari mu nyubako ya La Bonne adresse ari nayo yiyahuriyemo.

Mu gusimbuka aturutse mu igorofa ya kabiri, uyu musore yaguye hejuru y'imodoka avunika amaboko n'amaguru, ndetse bigaragara ko yaviriye imbere kuko yaciraga amaraso, icyakora ntiyapfuye muri ako kanya ahubw yahise ajyanwa kwa muganga ari naho yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane. 

Ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yatumye uyu musore yiyahura, gusa nk'uko yabibwiye Nyirasenge ngo ubuzima bwari bumunaniye. Kwiyahura k'uyu musore wari ukiri muto byababaje benshi cyane cyane abo mu muryango we.

Abantu benshi bababajwe n'inkuru y'umusore wiyahuriye La Bonne Adresse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND