RFL
Kigali

Fabrice, izina ry'umusore utitangira mu rukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/09/2021 8:49
0


Menya byinshi ku izina Fabrice n'ibiranga abasore baryitwa.



Fabrice ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rikomoka mu kilatini ku izina ‘Faber’ risobanura 'umunyabukorikori'.

Ibiranga ba Fabrice

Fabrice ni umuntu ukundwa cyane kandi nawe agakunda, ibyo bituma iyo yagukunze yimarayo kuko anabigaragaza. Akunze gukunda umuntu bitewe n’ikintu amukurikiyeho cyangwa se abona ko hari aho azamugeza mu iterambere ashaka kujyamo.

Ni umushyushyarugamba, azi gutera abantu umwete kandi azi kurwana ishyaka ku kintu yiyemeje gukora. Iyo arakaye, umujinya we uba hafi akaba yakumerera nabi, wenda akaza no kwicuza kuko umujinya we udatinda.

Fabrice akunda umuntu umutera umwete cyangwa se umushimira ibyo akora, bituma no mu kazi ke ahora akora cyane ngo atazagawa.

Yanga agasuzuguro, yanga akarengane, ahora ari umuhuza w’abantu n’abandi kugira ngo akumire ibyo byose.

Ni umuntu ufata inshingano, wita ku muryango we no ku bandi abona ko ari abo kugirirwa impuhwe.

Src:www.nameberry.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND