Kigali
Bralirwa
-->

Bagiye mu butumwa bw'amahoro babisimbuza gusambana! Ibyatumye Ingabo za Gabon zirukanwa muri Centrafrique vuba na bwangu

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/09/2021 8:50
0

Ku wa gatatu, umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres, yategetse ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye z’amahoro zituruka muri Gabon zikorera muri Repubulika ya Centrafrique zihava vuba na bwangu, kuko aho gucunga umutekano ziwangiza, zigasambanya abagore n'abakobwa muri kiriya gihugu.



Nyuma y’amakuru yizewe y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe na bamwe mu   bagize igisirikare cya Gabon, avuga ko abasirikare bagera kuri 450 bafite ibirego byo gusambanya abagore n'abakobwa bato ku gahato, nk'uko france24 ibitangaza.


Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye, Stephane Dujarric, yavuze ko Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye yafashe iki cyemezo, kuko hari amakuru ko aba basirikare basambanya abaturage cyane. Ati “Nyuma y’uko twumva bimwe, twakiriye neza amateka y’ibirego ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Repubulika ya Centrafrique, bikorwa n'abasirikare ba  Gabon. Birimo gukorwaho neza no gutanga raporo ku bihano kubera ibirego bifatika. ”

Yavuze ko ibirego by'imyitwarire mibi ku basirikare ba Gabon, byatangiye mu 2015. Hamwe na raporo nshya, Umuryango w'Abibumbye wakiriye ibirego 32 byose byo gusambanya ku gahato no guhohotera, abantu 81 bakekwaho kuba ababigizemo uruhare ari abo muri Gabon, batandatu muri bo bakaba barabigaragaje mu iperereza.

Dujarric yavuze ko ibirego byose birimo abasirikare  boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri CAR, buzwi ku izina rya MINUSCA.Umuryango w’abibumbye umaze igihe kinini wakira ku birego byo gufata ku ngufu abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ryakozwe n’ingabo zagiye kugarura amahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND