RFL
Kigali

Abarimo ShaddyBoo ntibabishyigikiye! Umugore yagaragaye asagarira bamwe mu barinda ibicuruzwa mu mujyi wa Kigali abandi barebera-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/09/2021 7:59
0


Mu mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, agaragaraho bamwe mu barinda ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali bashyamirana n’abaturage, bigera aho umugore afatana nabo bararwana karahava nyamara hari bamwe babareberaga.



Muri aya mashusho afite amasegonda mirongo itatu, atangira hari umugore usa n’aho atari kumvikana n’umwe mu bacunga ibicuruzwa, undi agaturuka inyuma atoragura ibyatakaye. Mu majwi, hari kumvikana bamwe mu bogeza basa n’aho bashyigikiye ibiri kuba, bavuga ko abagore bari bwambare uwo ushinzwe gucunga ibicuruzwa.

Muri ayo mashusho kandi, humvikanamo undi mugore uhita abwira uwo umaze gutoragura ibyatakaye ngo muzane mbafashe sha; maze akamufasha, imirwano igahita itangira ari nako uwo waturutse inyuma ahita ata mu mutego uwo wari ushinzwe umutekano akagwa hasi.

Ni amashusho yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Abazi Safari “Nyubaba” bahise batangira gutebya bavuga ko “habonetse Nyirasafari nyuma ya Safari”, nyamara Safari ubu Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwategetse ko Safari George wagaragaye mu mashusho yanize DASSO, afungwa iminsi 30 y’agateganyo akazaburana ari muri gereza.

Abarimo ibyamamare bitandukanye bakomeje guhererekanya aya mashusho ndetse bamwe bavuga ko bidakwiriye abandi ukabona basetse cyane bari gutebya.

Bamwe mu bagize icyo babivugaho harimo ShaddyBoo wahise agaya abo bagore avuga ko ibintu bari gukora atari byo. Yagize ati: “Aha bimeze gute? Ibi bintu mwihaye ko atari byo?”

Umunyamakuru Oswald Oswakim nawe yahise avuga ko bibabaje ndetse avuga ko bizamubabaza kumva aho umugore yafunzwe ashinjwa gusagarira ushinzwe umutekano aboneraho gushimangira ko adashyigikiye abahohotera abandi.



Umunyarwenya Clapton Kibonge we yagiye kuri konti ye ya instagram yandika agira ati: “Nyarasafari”. Ashyiraho utumenyetso two guseka cyane.




Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim, we yavuze ko azababazwa no kumva aba bagore batawe muri yombi baregwa gukubita.


Shaddyboo we ati: “Aha bimeze gute? Ibi bintu mwihaye ko atari byo?”

Safari ubwo yari ari mu Rukiko









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND