RFL
Kigali

Amavubi yasubiyeho inyuma ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA kubera gutsindwa na Mali

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/09/2021 16:01
0


Ku rutonde ngarukamwaka rwa FIFA, u Rwanda rwamanutseho, umwanya umwe ndetse rutakaza amanota agera kuri 4.



Kuri iki gicamunsi ni bwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA ryashyize hanze urutonde rw'uko amakipe akurikirana ku Isi aho u Rwanda rwisanze ku mwanya wa 128 nyuma y'aho mu kwezi gushize  rwari ku mwanya wa 127. Muri Afurika u Rwanda ruri ku mwanya wa 34 mu gihe Senegal ariyo iyoboye umugabane wa Afurika.

Mu karere k'ibiyaga bigari, Uganda ni iya mbere ikaba iya 84 ku isi, Kenya ikaba iya 102 ku Isi, Tanzania ni iya 127  ku Isi u Rwanda ndetse 128 Uburundi bukaba ari ubwa 141 ku Isi. Ububirigi ni bwo bwa mbere ku Isi, umwanya n'ubundi bwariho mu kwezi gushize, bukaba bukurikiwe na Brazil, Ubufaransa, ndetse na Abatariyani.

Muri uku kwezi u Rwanda rwatsinzwe na Mali igitego kimwe ku busa, ndetse runganya na Kenya igitego kimwe kuri kimwe, rugira inota rimwe kuri atandatu, ari byo byatumye rusubira inyuma ho umwanya umwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND