RFL
Kigali

Grand P agiye gukorana indirimbo na Sat B

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/09/2021 13:55
0


Umuhanzi Grand P ufite ubumuga bw'ubugufi akaba n'icyamamare muri Afurika kubera yagaragaye mu urukundo n'umukobwa ubyibushye bitangaje, agiye gukorana indirimbo na Sat B umuhanzi w'icyamamare i Burundi.



Amakuru y'uko Grand P ukomoka muri Guinea agiye gukorana indirimbo na Sat B, yatangajwe na Sat B ubwe wayatangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yavuze ko inzozi ze agiye kuzikabya akaba yahurira na Grand P mu ndirimbo imwe. Sat B yagize ati: "Inzozi zo gukorana indirimbo na Grand P, zigiye gusohora. Imana izasohora inzozi zanjye". Mu minsi ishize, Sat B yumvikanye avuga ko abantu batagomba kwigana imico mibi yandujwe na bakuru be.


Grand P agiye gukorana indirimbo na Sat B

Sat B yavuze ko hari imico mibi yigiye kuri bakuru be ariko ikaba yaramunaniye kuyireka. Icyo gije yirinze kuvuga imico mibi yisanzemo muri iyi minsi ayigiye kuri bakuru be muri muzika. Ni imico yicuza cyane kandi atabasha kwigobotora ngo ayivemo. Yagize ati: "Hari ingeso mbi nize kuri bakuru banjye mu myaka ishize. Ngeze mu kigero nsanga naranduye ibingora kwiyambura. Niba nkuruta rero urarebe ibyiza abe ari byo unyigiraho, ibibi ubindekere, ntimunyerere nkanjye, mumbabarire".


Sat B avuga ko agiye gukorana indirimbo na Grand P






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND