RFL
Kigali

Proffesor Mbata yatangiye gusohora filime yitwa ‘KIBARAKA’ iri mu rurimi rw’igiswahili-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:16/09/2021 16:15
0


Musengimana Eugene uzwi nka Proffesor Mbata, akaba n’umuyobozi wa Mbatadology Ltd yamamaye muri Cinema ndetse akaba ari n’umunyamakuru wa Frash fm na Flash Tv, yatangiye gusohora filime iri mu rurimi rw’igiswahili mu rwego rwo kwagura Isoko.



Abinyujije mu kigo yashinze mu m waka wa 2017 anyuzamo ibikorwa bye birimo na filime zishingiye ku rwenya, ndetse n’undi mushinga wamenyekanye cyane witwa ‘Bonjour vacances’ asanzwe akoranamo n’umujyi wa Kigali, ndetse n’indi mishinga inyuranye itegurwa n’iki kigo (Mbatadology), yasohoye filime yitwa “KIBARAKA” yitezweho kwagura Isoko ry’u Rwanda.

Proffesor Mbata uherutse kugira ibyago Inzu ye igashya ibyo yari atunze byose bikaba umuyonga,  yabwiye InyaRwanda ko batangiye gusohora filimi yitwa ‘Kibaraka’ ikozwe mu rurimi rw’igiswahi anakomoza ku gitekerezo aho cyavuye.


Yagize ati’: “Twatangiye filimi (KIBARAKA) y’uruhererehane ikozwe mu rurimi rw’igiswahili ubu ushobora gusanga ku rubuga rwa Youtube (MWOTO MWOTO)”.

Akomeza agira ati: “Igitekerezo cyo gukora iyi filimi (KIBARAKA) cyakomotse ku kuba hano iwacu usanga twe dukora mu ruganda rwa Sinema isoko twibandaho ari iry'u Rwanda gusa, bityo ikigamijwe ni ukwagura isoko ryacu.”

Proffesor Mbata kandi yavuze ko Filimi kibara ishingiye ku mibanire y’ingo, by’umwihariko ku mukozi wo mu rugo ariko w’iteshamutwe kandi ufite amafuti ahuriraho na shebuja bitewe n’uko umukoresha we aba akora ibidakorwa (Indaya)






Proffesor Mbata kandi yavuze ko ubu ari no mu myiteguro y’ubukwe kuko afite ubukwe mu mpera z’uyu mwaka

KANDA HANO UREBE KIBARA FIRIME YA PROFFESOR MBATA IKOZWE MU GISWAHILI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND