RFL
Kigali

Safi Madiba yavuze ku rukundo rwe rw’ahahise anashimangira ko adashobora gusubira muri Urban Boys

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:16/09/2021 18:57
0


Safi Madiba yavuze ku rukundo rwe rw’ahashize avuga ko atakivugana na Knowless, ashimangira ugutandukana kwe na Niyonizera Judith, avuga ku mukunzi we mushya ndetse anemeza ko adashobora gusubira muri Urban Boys.



Safi Madiba aherutse kujya kuri konti ye ya instagram ye ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 380 aganiriza abakunzi be, abasaba kumubaza ikibazo bashaka yiteguye kugisubiza.

Mu bibazo bitandukanye abakunzi be bamubajije, harimo ibijyanye n’umuziki ndetse n’ubuzima bwe busanzwe, birimo nko kuvuga kuri Judith uwahoze ari umugore we niba bakibana, ndetse niba yasubira mu itsinda rya Urban Boys yahozemo cyane ko ngo ariwe wari inkingi ya mwamba muri ryo.

Jean Paul Rudahunga wagize ati: “Ese ubona bishoboka ko wagaruka muri Urban Boys bro?” Safi Madiba atazuyaje ahita amubwira ati “hoya”.

Safi Madiba yashimangiye ko yatandukanye na Judith

Undi witwa Fred Habi nawe wanyarukiye kuri konti ya instagram ya Safi Madiba, yamubajije ‘impamvu yasenye itsinda’ agira ati: “kubera iki wasenye itsinda?”.

Mu gusubiza, uyu muhanzi yamubwiye ko itsinda atari we warisenye, kandi ko itsinda rigihari ndetse rigikora. Ubwo bavugaga Urban Boys. Ati: “Ntabwo narisenye, navuyemo gusa kandi riracyahari.’’

Mu bibazo byiganje kandi, hari n’ibyo bamubajije kuri Judith wahoze ari umugore we. Mu gusubiza, avuga ko batakibana nyuma y’uwari umubajije niba abana na Judith ndetse anashimangira ko babivuyemo.

Safi Madiba yavuze ko atakivugana na Knowless Butera bakundanye igihe kirekire.

Hari uwitwa Kwizera 480 ari nawe wamubajije ku mukunzi we mushya, niba hari uwo baba bari mu rukundo maze Safi Madiba amusubiza amubwira ko ntawe.

Ni ibibazo byinshi byagiye bibazwa uyu muhanzi byiganjemo umuziki we, kugaruka mu Rwanda, ndetse n’umubano we na Judith. Gusa hari uwitwa Pacifique Pazzo 6 wamubajije niba akivugana na Butera Knowless, maze Safi Madiba amubwira hoya ko batakivugana.

Aganira na Inyarwanda, Safi Madiba yavuze ko yatandukanye na Judith. Ati: “Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo”.

Safi yavuze ko adashobora kongera gusubira muri Urban Boyz

Safi Madiba kuva yava mu itsinda rya Urban Boyz, yarakoze cyane ndetse kugeza ubu ni umwe mu bahanzi bubashwe mu Rwanda, abikesha ijwi rye rikurura abatari bake.

Safi Madiba umaze igihe ateguza Album ye nshya igeze kukigero cya ‘mirongo icyenda na gatanu ku ijana’, yavuze ko nibigenda neza ashobora kuyimurikira mu Rwanda ndetse ko azaza vuba.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO REMEMBER ME YA SAFI MADIBA IHERUTSE GUSOHOKA










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND