RFL
Kigali

Bruce Melodie nyuma yo gutangaza ko yasinyiye Miliyari yanikiye na Knowless na The Ben aba umuhanzi wa 2 ukurikirwa cyane kuri Instagram

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:16/09/2021 16:08
0


Umuhanzi Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa kabiri ukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram mu Rwanda nyuma yo gutangaza ko yasinyiye Miliyari y'amanyarwanda, aho yanikiye Butera Knowless nyuma yo guhigika The Ben ukurikirwa kuri ubu n’abasaga ibihumbi 546.



Nta gihe gishize InyaRwanda.com ivuze ko umuhanzi Bruce Melodie yahigitse umuhanzi The Ben wamurushaga gukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram kandi akomeje umurego cyane ko adasiba kwamamaza no gushyira ibikorwa bye bijyanye n’umuziki n’ubuzima bwe bwa buri munsi kuri Instagram.

Ni inkuru yavugaga ko nyuma yo gutangaza ko yasinyiye Miliyari y'amanyarwanda, Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa 3 ukurikirwa cyane kuri Instagram ahigitse The Ben, aza inyuma ya Knowless Butera na Meddy ukiyoboye uru rutonde. Uku gusinyira akayabo k’amafaranga menshi byaravuzwe cyane ndetse bitumbagiza uyu muhanzi cyane ko yari abaye umwe mu bahanzi bari bafite agatubutse muri Afurika y’iburasirazuba maze abantu benshi bashidukira kureba Bruce Melodie.

Bruce Melodie yageze ku mwanya wa kabiri

Umuhanzi Bruce Melodie nk’uko azwiho ku kazina ka Munyakazi nawe akunda gukoresha cyane imbuga ze ari na byo byakururiye abantu batandukanye kumenya ubuzima bwite bw’uyu muhanzi n’ibyo abamo umunsi ku munsi Bruce Melodie kuri ubu kuri Instagram akurikirwa n’abasaga ibihumbi 555, biyongereye cyane ubwo yatangazaga ko yasinyiye Miliyari y'amanyarwanda (1,000,000,000 Frw), bikishimirwa n’abatari bake bahise bihutira kujya ku mbuga nkoranyambaga akoresha kugira ngo bajye bamenya ubuzima bwe umunsi ku munsi.

Bruce Melodie yanikiye Butera Knowless

Ibyo yatangaje ariko hari benshi batabyemeye aho bavuga ko ari 'ugutwika', gusa we ndetse n'umujyanama we Lee Ndayisaba bahamije ko ayo masezerano y'ukuri. Bruce Melodie kandi abaye umunyarwanda wa 4 mu babarizwa mu myidagaduro yo mu Rwanda ukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram, nyuma y'umunyamiderikazi Mbabazi Shaddia (Shaddyboo), Meddy ndetse n’umukinnyi w'umupira w'amaguru Kagere Meddie. Mu gisata cy'umuziki, Bruce Melodie abaye umuhanzi nyarwanda wa 2 ukurikirwa cyane kuri Instagram nyuma ya Meddy ukurikirwa n'abantu ibihumbi 747.

Bruce Melodie ubu ari ku mwanya wa kabiri

Bruce Melodie aherutse gutangaza ko yasinye amasezerano y’imyaka 2 ya Miliyari ebyiri z'amanyarwanda, yo gutangira gufasha kompanyi yitwa Food Bundles Ltd, mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu guhaha hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse n’abahinzi bakamenya uko bacuruza ibihingwa byabo mu buryo bugezweho. Ni ubukangurambaga bwiswe #morefreslife. Ayo masezerano yasinye niyo yatumye umubare w'abamukurikira kuri Instagram utumbagira.

Knowless Butera ubu ku rutonde rw'abahanzi bakurikirwa cyane ari ku mwanya wa gatatu

The Ben ubu yageze ku mwanya wa kane w'abakurikirwa cyane kuri konti ya Instagram


Meddy ni we uyoboye urutonde rw'abahanzi bakurikirwa cyane kuri konti ya Instagram n'abarenga ibihumbi 740

Shaddyboo ni we uyoboye ibyamamare bikurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda n'abarenga ibihumbi 920







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND