RFL
Kigali

Zizou Alpacino yasohoye Filime ye ya mbere ishingiye ku bushukanyi bumaze iminsi buba bwa 'Pyramid'-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:16/09/2021 12:52
0


Zizou Alpacino yasohoye filime ye ya mbere, yifashishijemo indirimbo ya King James yitwa Nyishyura Nishyure. Ni filime ye ishingiye ku nkuru zibaho mu buzima busanzwe, cyane nk’ibyagiye bivugwa by’ubushukanyi bwa ‘Pyramids’ nk’uko yabihamirije InyaRwanda.com.



Mu kiganiro na InyaRwanda, Zizou yavuze ko iyi filime, ivuga ku nkuru iyirimo ishingiye ku butubuzi bujya buba, abantu bakagenda bakaguza amafaranga inshuti zabo bakaza bakayashora, ari na ko bakomeza kuzana inshuti zabo.

Yagize ati: “Ni inkuru iba ivuga ku muntu umenya buriya butubuzi bwa Pyramids, noneho yabumenya akazana abantu, akaguza amafaranga, akaguza inshuti ze, akajya gushora muri ibyo bintu by’ubutubuzi, ni ubuzima busanzwe”.

Zizou yakomeje avuga ko ari filime ishingiye ku buzima busanzwe bwa buriya butubuzi, babwiraga umuntu ngo azane amafaranga, azane n’abantu bamwinjiriraho, kugira ngo bazamuhe amafaranga. Abakora ubu butubuzi bizeza abantu ko nyuma y’ibyumweru bibiri babamuha amafaranga. Ni ibintu bisa neza nk’ibiherutse kuba ku muhanzikazi Knowless Butera.

Zizou Al Pacino yasohoye firime ye ya mbere

Yakomeje ati “Maze gukora filime nyinshi, ariko kubera ko ubu bushukanyi ari ikintu kimaze iminsi, byabaye ngombwa dufata umwanzuro wo kuba ariyo twabanza gusohora.”

Zahabu usanzwe akina muri firime ya City Maid ni umwe mu bagaragara muri iyi filime ya Zizou

Zizou Alpacino avuga ko ubutumwa buri muri iyi filime ye ari ugukangurira abantu kwirinda ababashukisha ubutunzi bwihuse. Arasaba abantu ko mbere yo kwishora muri ibyo babanza gutekereza kabiri. Yavuze kandi ko gukora filime ntaho bizabangamira umuziki yari amenyerewemo, kuko yaba abahanzi bakoranaga bazakomezanya ndetse n’indirimbo ze agakomeza kuzikora nk’uko bisanzwe.

Umunyarwenya Babu nawe ni umwe mu bagaragara muri iyi filime

Iyi filime igaragaramo impano nshya z’abakinnyi ba sinema biyongeramo umunyarwenya Babu na Francis Zahabu umenyerewe muri City Maid.

KANDA HANO UREBE FILIME YA ZIZOU ISHINGIYE KU BUSHUKANYI











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND