APR FC ni ikipe igendera kandi ikubahiriza amahame y’ikinyabupfura yagenwe n’ubuyobozi bwayo bukuru, akaba agomba kubahirizwa na buri mukozi w’ikipe ndetse n’undi wese ufite aho ahuriye nayo kugira ngo babere urugero rwiza abandi, ariko ibimaze iminsi bikorwa na Mupenzi Eto’o ushinzwe isoko ry’abakinnyi muri iyi kipe, ni agahomamunwa.
Nyuma
yo kuregwa ibirego bitandukanye by’uburiganya bw’amafaranga, Mupenzi wo muri
APR FC akomeje kurangwa n’imyitwarire mibi kugeza ubwo yagereranyije abantu n’imbwa
z’imisega, nyuma y'uko APR FC inganyirije na Mogadishu City muri Djibouti 0-0 mu
mukino w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League.
Mu Cyumweru gishize ni bwo APR FC yakinnye umukino w'ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League, aho yanganyije na Mogadishu City 0-0, mu mukino wabereye muri Djibouti.
Gusa ikipe y’ingabo z’igihugu yagaragaje urwego ruri hasi muri uyu mukino
byanatumye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bashidikanya ku bushobozi bw’iyi
kipe inanirwa gutsinda Mogadishu City kandi ari ikipe idakanganye muri Afurika.
Gusa
ibyabaye mbere y'uko uyu mukino ukinwa ni byo byasakuje cyane mu itangazamakuru,
ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi.
Mbere
y'uko iyi mikino Nyafurika itanfgira, APR FC yamenyeshejwe na CAF ko umutoza
wayo mukuru, Adil Mohamed Erradi atemerewe gutoza iyi mikino kuko ibyangombwa
bye bitabimwemerera, kuko afite UEFA Advanced Diploma mu gihe umutoza udafite
License A ya CAF asabwa kuba afite License y’ikirenga (Pro License) y’indi
mpuzashyirahamwe.
Aha
niho benshi mu bakurikira siporo mu Rwanda batangiye kwibaza ndetse banaganira
ku ntego za APR FC itozwa n’umutoza utagira ibyangombwa bimwemerera gutoza
imikino mpuzamahanga, benshi bavuga ko aciriritse ndetse iyi kipe yagatojwe n’umutoza
ubikwiye wujuje byose, byanayifasha kugera kure mu karere no muri Afurika
nzima.
Nyuma y'uko iyi kipe igeze mu Rwanda ivuye muri Djibouti gukina na Mogadishu City Club banganyije ubusa ku busa, hagiye hanze amashusho ya Mupenzi Eto’o atukana, yita abantu imitimbwe, imisega n’ibindi. Aya mashusho bigaragara ko Mupenzi yaganiraga n'uwitwa Claire Mama ko ntawubuza imimbweti kumoka.
Yagize
ati “Claire Mama, Claire Mama” undi yahise umubaza ati “bimeze bite?”, Eto’o
yahise amusubiza ati “meze fresh, ntawubuza imimbweti (imbwa) kumoka, ntawubuza
imisega kumoka, reka reka ntawayibuza”.
Ntibyadukundiye kuvugana na Mupenzi, gusa bigaragara ko yabwiraga itangazamakuru n'abandi bantu bakemanze ubushobozi bw'umutoza Adil ndetse na APR FC muri rusange ku musaruro wabo muri CAF Champions League.
Iyi
myitwarire mibi ya Mupenzi Eto’o si iya none, kuko amaze igihe ari mu manza aho
ashinjwa n’umuturage ubwambuzi, aho yamuhaye amafaranga amubwira ko agiye i Burayi
undi amusaba kuzamuzanira imodoka, Mupenzi amafaranga arayaheza, ntiyanasubiza
amafaranga umuturage nyuma yo kutamugurira imodoka yari yamutumye.
Si
ibyo gusa kuko uyu mugabo yavuzwe kenshi mu buriganya yakoreye abakinnyi
ababwira ko azabashakira amakipe i Burayi ariko ntabikore ndetse n’abandi
yagiye abeshyabeshya akabatwara amafaranga yabo.
Benshi
mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kugaruka ku myitwarire mibi
iri kuranga bamwe mu bakozi ba APR FC, ari bo bakabaye babera abandi urugero
rwiza, kandi mu bihe byo hambere iyi myitwarire igayitse itararangwaga muri iyi
kipe.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nzeri 2021, Ubuyobozi bwa APR FC bwakoranye inama n’abakinnyi
ndetse na Staff y’ikipe, gusa ntihatangajwe imyanzuro yafatiwemo, icyakora biravugwa ko Mupenzi Eto’o ashobora guhagarikwa ku kazi ke muri iyi kipe.
Mupenzi Eto'o wa APR FC akomeje kurangwa n'imyitwarire mibi, ageze aho yita abantu imisega
TANGA IGITECYEREZO