RFL
Kigali

“Ntawubuza imisega kumoka” – Imvugo nyandagazi ya Mupenzi Eto’o wa APR FC ihatse iki?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/09/2021 12:45
0


APR FC ni ikipe igendera kandi ikubahiriza amahame y’ikinyabupfura yagenwe n’ubuyobozi bwayo bukuru, akaba agomba kubahirizwa na buri mukozi w’ikipe ndetse n’undi wese ufite aho ahuriye nayo kugira ngo babere urugero rwiza abandi, ariko ibimaze iminsi bikorwa na Mupenzi Eto’o ushinzwe isoko ry’abakinnyi muri iyi kipe, ni agahomamunwa.



Nyuma yo kuregwa ibirego bitandukanye by’uburiganya bw’amafaranga, Mupenzi wo muri APR FC akomeje kurangwa n’imyitwarire mibi kugeza ubwo yagereranyije abantu n’imbwa z’imisega, nyuma y'uko APR FC inganyirije na Mogadishu City muri Djibouti 0-0 mu mukino w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League.

Mu Cyumweru gishize ni bwo APR FC yakinnye umukino w'ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League, aho yanganyije na Mogadishu City 0-0, mu mukino wabereye muri Djibouti. 

Gusa ikipe y’ingabo z’igihugu yagaragaje urwego ruri hasi muri uyu mukino byanatumye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bashidikanya ku bushobozi bw’iyi kipe inanirwa gutsinda Mogadishu City kandi ari ikipe idakanganye muri Afurika.

Gusa ibyabaye mbere y'uko uyu mukino ukinwa ni byo byasakuje cyane mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi.

Mbere y'uko iyi mikino Nyafurika itanfgira, APR FC yamenyeshejwe na CAF ko umutoza wayo mukuru, Adil Mohamed Erradi atemerewe gutoza iyi mikino kuko ibyangombwa bye bitabimwemerera, kuko afite UEFA Advanced Diploma mu gihe umutoza udafite License A ya CAF asabwa kuba afite License y’ikirenga (Pro License) y’indi mpuzashyirahamwe.

Aha niho benshi mu bakurikira siporo mu Rwanda batangiye kwibaza ndetse banaganira ku ntego za APR FC itozwa n’umutoza utagira ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, benshi bavuga ko aciriritse ndetse iyi kipe yagatojwe n’umutoza ubikwiye wujuje byose, byanayifasha kugera kure mu karere no muri Afurika nzima.

Nyuma y'uko iyi kipe igeze mu Rwanda ivuye muri Djibouti gukina na Mogadishu City Club banganyije ubusa ku busa, hagiye hanze amashusho ya Mupenzi Eto’o atukana, yita abantu imitimbwe, imisega n’ibindi. Aya mashusho bigaragara ko Mupenzi yaganiraga n'uwitwa Claire Mama ko ntawubuza imimbweti kumoka.

Yagize ati “Claire Mama, Claire Mama” undi yahise umubaza ati “bimeze bite?”, Eto’o yahise amusubiza ati “meze fresh, ntawubuza imimbweti (imbwa) kumoka, ntawubuza imisega kumoka, reka reka ntawayibuza”.

Ntibyadukundiye kuvugana na Mupenzi, gusa bigaragara ko yabwiraga itangazamakuru n'abandi bantu bakemanze ubushobozi bw'umutoza Adil ndetse na APR FC muri rusange ku musaruro wabo muri CAF Champions League.

Iyi myitwarire mibi ya Mupenzi Eto’o si iya none, kuko amaze igihe ari mu manza aho ashinjwa n’umuturage ubwambuzi, aho yamuhaye amafaranga amubwira ko agiye i Burayi undi amusaba kuzamuzanira imodoka, Mupenzi amafaranga arayaheza, ntiyanasubiza amafaranga umuturage nyuma yo kutamugurira imodoka yari yamutumye.

Si ibyo gusa kuko uyu mugabo yavuzwe kenshi mu buriganya yakoreye abakinnyi ababwira ko azabashakira amakipe i Burayi ariko ntabikore ndetse n’abandi yagiye abeshyabeshya akabatwara amafaranga yabo.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kugaruka ku myitwarire mibi iri kuranga bamwe mu bakozi ba APR FC, ari bo bakabaye babera abandi urugero rwiza, kandi mu bihe byo hambere iyi myitwarire igayitse itararangwaga muri iyi kipe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nzeri 2021, Ubuyobozi bwa APR FC bwakoranye inama n’abakinnyi ndetse na Staff y’ikipe, gusa ntihatangajwe imyanzuro yafatiwemo, icyakora biravugwa ko Mupenzi Eto’o ashobora guhagarikwa ku kazi ke muri iyi kipe.

Mupenzi Eto'o wa APR FC akomeje kurangwa n'imyitwarire mibi, ageze aho yita abantu imisega






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND