RFL
Kigali

Indirimbo ‘Kabuhariwe’ irimo Green P na P Fla irayoboye kuri Youtube mu zigize Album ye nshya 'Kemotherapy'

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/09/2021 15:38
0


Bull Dogg yashyize hanze Album nshya kuwa 08 Nzeri 2021 yise ‘Kemotherapy‘ ikomeje gukundwa n’abatari bacye mu cyumweru kimwe imaze mu duce tunyuranye no kuri Youtube. Indirimbo yitwa 'Kabuhariwe' yakoranye na Green P na P Fla ni yo iyoboye izindi.



Injyana ya Hip Hop mu Rwanda iri mu zigira igikundiro kitari gito cyane muri rubanda rugufi kuko igaruka ku butumwa bw’ubuzima kandi busubizamo abacitse intege icyizere ikanatanga umurongo wumvikanisha ko n'ubwo none bitakunda hahora hari ibyiringiro ko byashoboka.

Umuraperi  Bull dogg uri mu bamaze iminsi muri iyi njyana ni umwe mu bakunzwe mu gihugu cy’u Rwanda no mu duce two mu karere, aherutse gushyira hanze Album iriho indirimbo zinyuranye yaba izo yakoze ku giti cye n'izo yifashishijemo abandi baraperi b'ibyamamare uretse ko hari n'iyo yifashishijemo umuririmbyi usanzwe witwa Linda Montez.

Bull Dogg yemeje ko yahisemo uyu mukobwa kuko afite impano itangaje anagaragaza ko atari amuzi ahubwo yafashijwe kumubona akumva ibyo akora ari byiza. Bull Dogg yemeza kandi ko no mu busanzwe injyana ya Hip Hop yagiye ihuzwa n’abaririmbyi bigatanga umusaruro kuva cyera.

Indirimbo kugeza ubu iyoboye izindi ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa cyane mu cyumweru cya mbere Album ye Kemotherapy imaze igeze hanze, ni iyo yakoranye na Green P na P Fla abaraperi bakuranye bakanabana mu itsinda rimwe ryakunzwe rya Tuff Gang. Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi mirongo ine.

Iyi Album yitwa Kemotherapy iriho indirimbo 13, ikoze mu buryo bw’amajwi. Kabone n'ubwo amashusho yayo atarasohoka, ikomeje gukundwa n’abatari bacye uretse no ku mbuga no mu bice binyuranye no kuri radiyo zinyuranye. Reba uko icyumweru cya mbere kirangiye indirimbo zigize Album Kemotherapy ya Bull Dogg irimo ubutumwa bugaruka mu nguni zinyuranye z’ubuzima ihagaze kuri Youtube.

Ku mwanya wa:

 1 ‘Kabuhariwe’ yakoranye na Green P na P Fla imaze kurebwa n’ibihumbi  40

 2  ‘i Ndera’  imaze kurebwa n’ibihumbi  29

3  ‘Super Kemo’ imaze kurebwa n’ibihumbi 26

 4  ‘Ku Isonga’ yakoranye na Fireman imaze kurebwa n’ibihumbi 21

5  ‘By’ukuri’ imaze kurebwa n’ibihumbi 19

6  ‘Kemo Style’  imaze kurebwa n’ibihumbi 19

7  ‘Kun Fan Un’ imaze kurebwa n’ibihumbi 17

8 ‘Pay Attention’ imaze kurebwa n’ibihumbi 16

9 ‘Old School’ imaze kurebwa n’ibihumbi 15

10 ‘King Salomon’ yakoranye na Linda Montez imaze kurebwa n’ibuhumbi 13

11  ‘Street Nigga’ imaze kurebwa n’ibihumbi 13

12 ‘Kuri Time’ imaze kurebwa n’ibihumbi 13

13 ‘Kaburini’ imaze kurebwa n’ibihumbi 12

Umusaruro w’izi ndirimbo mu cyumweru cya mbere ukaba atari mubi kandi uzakomeza kuzamuka nk'uko bigaragara. Bull dogg yatangaje ko azakomeza gukora kugeza igihe abantu bazongera kwizerera muri Hip Hop bikanaruta uko byahoze.

Bull Dogg yemeza ko azakomeza gukora ibintu byiza kandi yizera ko abantu bazakomeza kunyurwa kuko ibintu byiza iteka byivugira


Bull Dogg yifashishije kuri Album nshya Fireman, Green P na P Fla








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND