RFL
Kigali

Ella, izina ry’umukobwa umenyera vuba, ugira impuhwe akamenya no gutanga amakuru

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/09/2021 8:56
0


Menya inkomoko y'izina Ella n'ibiranga abakobwa baryitwa.



Ella ni izina rihabwa abakobwa rifite inkomoko mu rurimi rw'Ikigereki (Greek) risobanura 'Urumuri rw'Izuba'. Hari n'ahandi mu zindi ndimi usanga Ella bisobanura 'umugore mwiza'.

Bimwe mu biranga Ella

-Ella arangwa no kumenyera aho yaba ageze hose, agira impuhwe kandi akunze no kwerekana amarangamutima ye.

-Usanga azi gutanga amakuru no kuganira n'abandi ndetse akora cyane kurusha kuvuga.

-Ella yishimira cyane umuryango we na sosiyete atuyemo.

-Ni umuntu uzi guhanga udushya kandi uzi kwisobanura,akunze kugira amakenga no kwitonda mubyo avuga.

-Kuba ari umunyamwete n'umunyembaraga bituma abantu bamukunda.

Bamwe mu byamamare bitwa Ella:

-Ella Fitzgerald umunyamerika w'ikirangirire mu njyana ya Jazz

-Ella Wheeler Wilcox umusizi w'icyamamare muri Amerika

-Ella Mai umuririmbyikazi ugezweho muri Amerika.

-Ella Anderson umukinnyi wa filime muri Hollywood.

Src:www.Behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND