RFL
Kigali

Ally Soudy na Junior Giti bemereye ubufasha bw’indirimbo abana bakoze iyitwa ’Senior Six'-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:16/09/2021 12:12
0


Umunyamakuru Ally Soudy na Junior Giti usobanura firime bemereye ubufasha bw’indirimbo abana bakoze indirimbo yitwa Senior Six, bamerera kuzakorera aho bashatse amajwi (Audio) y'iyi ndirimbo naho amashusho akazafatwa na Chris Eazy.



Mu butumwa Ally Soudy yanyujije kuri konti ye ya Instagram yahamagariye abantu bose kumurangira abana bakoze indirimbo yitwa 'Senior Six' ababwira ko yemeye kwishyura Audio y’indi ndirimbo ku muproducer bashaka hano mu Rwanda. Ibi yabikoze nyuma yo gufata indirimbo yose y’aba bahanzi bakiri bato akayishyira kuri konti ye nk’uko ajya abigenza iyo yakunze indirimbo y’umuhanzi runaka agahamagarira abantu kuyireba.

Nyuma yo gushyiraho iyi ndirimbo, Ally Soudy yabajije Chris Eazy usanzwe umenyereweho gutunganya amashusho niba azemera gutunganya iyi ndirimbo izaba yarangiye mu buryo bw’amajwi anasaba ukuriye 'Management' uyu muhanzi abarizwamo ari we Junior Giti niba azabyemera.


Ally Soudy yagize ati: ’’Umuntu uzi aba abana, abambwirire ko Ally Soudy yemeye kwishyura aya studio y'indirimbo itaha ku muproducer uwo ari we wese bashaka wo mu Rwanda, hanyuma Chris Eazy yemeye kuzabakorera video clip igihe cyose Giti azaba yabyemeje (Ibi byo ni ibyifuzo ariko). Gusa aba bajama bafite umwihariko na story iryoshye sana muri iyi ndirimbo kabisa.’’

Junior Giti atazuyaje nawe yahise asubiza Ally Soudy ko biteguye, amusaba ahubwo gukora Audio vuba. Yagize ati "Mugire vuba iyo audio natwe turabyemeye.’’

Nk'uko bigaragara kuri shene ya Youtube, iyi indirimbo yitwa "Senior Six (S6)" ni iya El Chris Umukozi afatanyije n’umuhanzi witwa B Key. Iri kuri shene ya Youtube yitwa Makoma Gangz Official.

KANDA HANO UREBE SENIOR SIX INDIRIMBO ALLY SOUDY NA JUNIOR BEMEYE GUTANGAHO UBUFASHA











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND