RFL
Kigali

Pastor David Yonggi Cho washinze Itorero rifite abakristo benshi ku Isi yitabye Imana ku myaka 85

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/09/2021 20:54
0


Inkuru yababaje abakristo benshi ku Isi ni urupfu rw'umupasiteri witwa David Yonggi Cho washinze Itorero Yoido Full Gospel Church rifite abakristo benshi ku Isi witabye Imana ku myaka 85. Yabonye izuba tariki 14 Gashyantare 1936, yitaba Imana tariki 14 Nzeri 2021.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri, ni bwo uyu mupasiteri yitabye Imana afite imyaka 85 y'amavuko. Urupfu rwe rwashavuje abakristo benshi ku migabane itandukanye harimo na Afrika. Pastor David Yonggi Cho ni umwe mu bashinze itorero Yoido Full Gospel Church ari naryo rinini ku isi dore ko rifite abakristo barenga ibihumbi 830. Iri torero rifite icyicaro i Seoul muri Koreya y'Epfo.

Ikinyamakuru The Korea Herald cyatangaje ko Pastor Yonggi Cho, wasezeye mu kuyobora iri torero mu 2008, yapfuye saa moya n'iminota 13 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu bitaro bya Seoul. Uyu mu Pasiteri wari ukunzwe na benshi ku Isi, yavurwaga indwara yo kuva amaraso mu bwonko kuva muri Nyakanga 2020.


Pastor David Yonggi yari akunzwe na benshi cyane cyane muri Koreya y'Epfo

Iri torero yashinze ryatangarije ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika riti: "Yagejeje ubutumwa bwiza bw'amizero ku Banyakoreya baguye mu byihebe nyuma y'intambara ya Koreya. Yagize uruhare runini mu kuzamura itorero rya Koreya, cyane cyane guteza imbere Itorero rya Yoido Full Gospel nk'itorero rinini ku isi."

Billy Wilson, Perezida wa Kaminuza ya Oral Roberts muri Oklahoma, yise nyakwigendera Cho “umwe mu bayobozi bakomeye b'umutwe uhabwa imbaraga n'Umwuka Wera.”  Mu magambo ye Wilson yagize ati: "Mbabajwe no kumva urupfu rwa Dr. David Yonggi Cho, umwe mu bayobozi bakomeye b'umutwe uhabwa imbaraga n'Umwuka Wera. Ivugabutumwa yakoze n'inyandiko byahaye umugisha miliyoni. Umurage n'ingaruka za Dr. Cho bizakomeza mu bisekuru byinshi."


Pastor Cho washinze itorero rifite abakristo benshi ku Isi yitabye Imana ku myaka 85


Apotre Gitwaza wahuye na Pastor Cho mu 2005 yashavujwe cyane n'urupfu rwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND