RFL
Kigali

MTN Rwanda yatanze inkunga ya Miliyoni 10 Frw yo gufasha abafite ubumuga - AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:15/09/2021 16:24
0


Sosiyete ya Mbere y'itumanaho mu Rwanda, MTN, yatanze inkunga ya Miliyoni icumi z'amafaranga y'amanyarwanda (10,000,000 Frw) zizafasha abafite ubumuga mu gihugu hose. Iyi nkunga yashimwe cyane n'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga [NCPD].



Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021 mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda i Nyarutarama, sosiyete ya MTN Rwanda yatanze inkunga ya Miliyoni 10 Frw zizafasha abafite ubumuga ibinyujije mu ihuriro nyarwanda ry'imiryango y'abafite ubumuga, NUDOR, ndetse n'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga (NCPD).


Umuyobozi Mukuru wa MTN ubwo yasinyaga sheke ya Miliyoni 10 Frw

Muri uyu muhango kandi MTN Rwanda yasinye amasezerano y'imikoranire na NUDOR agamije kudaheza abafite ubumuga muri serivise zose z'iki kigo yaba mu kubaha akazi, ubufatanye mu guteza imbere ururimi rw'amarenga, n'ibindi.

Muri uyu muhango, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng'ambi, yavuze ko yishimiye amasezerano y'imikoranire bagiranye na NUDOR cyo kimwe na NCPD asobanura icyatumye begera ibi bigo tumaze kugarukaho.

Yagize ati: "Twarasuzumye twibaza icyo twamarira sosiyete nk'umuryango dusanga dufite byinshi twakora ni yo mpamvu twegereye NUDOR na NCPD maze dushaka icyo twakora kugira ngo serivize dutanga zigerweho n'abafite ubumuga".


Mitwa Kaemba Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda [iburyo] hamwe n'uwasemuriraga abafite ubumuga

Mitwa Kaemba yakomeje avuga ko gahunda zose za MTN zinyuzwa ku ma televiziyo zizajya zishyirwa no mu rurimi rw'amarenga rukoreshwa n'abafite ubumuga bwo kutavuga. Yongeyeho ko MTN ifite ibihumbi 45 by'aba agent batanga serivise zayo zirimo Mobile Monen n'ibindi. 

Mu rwego rwo kwita ku bafite ubumuga yashimangiye ko byibura MTN igiye gushyiraho abakozi bayo babiri muri buri Karere bazajya babasha kuganira n'abafite ubumuga mu buryo bwabo bw'amarenga bakazajya bakorera muri kiyosike n'ubundi za MTN. Ibi kandi ngo bizakorwa no ku biro bikuru bya MTN aho hagiye gushyirwaho abakozi bashinzwe kwita ku bafite ubumuga mu buryo butandukanye.


Bisimana Dominic ni we washyikirijwe sheke yatanzwe na MTN

Bizimana Dominic Umuyobozi w'imiryango y'abantu bafite ubumuga mu Rwanda, yavuze ko yishimiye iki gikorwa MTN yakoze cyo gufasha abafite ubumuga. Yashimiye iki kigo cyatekereje kubegera agaragaza ko bizagira akamaro gakomeye cyane.

Yagize ati: "Abantu bafite ubumuga kubona umurimo no gutangira ubushabitsi biba bigoye kubera igishoro. Murabona ko muri bariya batanga serivise za Momo hari hasanzwe harimo abafite ubumuga ariko MTN biyemeje kongera umubare wabo bantu bafite ubumuga mu gutanga izo serivice".


Yongeyeho ko u Rwanda rwasabwe korohereza abafite ubumuga ashimangira ko ikigo cya MTN kibaye icya mbere mu kubishyira mu bikorwa. Yavuze ko bishobora no kuzatera inyota ibindi bigo bisa n'ibibyumva gahoro. Yishimiye inkunga ya Miliyoni 10  Frw yatanzwe na MTN, avuga ko aya mafaranga azifashishwa mu kugurira insimburangingo abafite ubumuga n'ibindi.

Samuel ufite ubumuga bwo kutavuga unahagarariye bagenzi be muri NUDOR yavuze ko ari igitangaza kuri we kuko bari bamaze igihe bakora ubukangurambaga basaba guhabwa serivise kimwe nk'abandi. Yashimiye MTN Rwanda avuga ko iyi nkunga batanze izafasha abafite ubumuga nk'abatavuga n'abandi. Yashimye cyane igikorwa MTN igiye gukora cyo gushyira abazajya bafasha abafite ubumuga muri buri karere. Ibi byishimo yabivuze mu ijambo rimwe ashimangira ko ntawe uzasigara inyuma.


Samuel ufite ubumuga bwo kutavuga

Iki gikorwa cya MTN Rwanda cyo gutanga inkunga no kwiyemeza gushyigikira abafite ubumuga, cyashimwe na Dr Irenee Ndayambaje Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'abafite ubumuga mu Rwanda wari witabiriye uyu muhango. Yavuze ko aya masezerano bagiranye na MTN, agiye gutuma abafite ubumuga bibona muri serivize z'itumanaho ndetse bikaba bigiye no gutuma abafite ubumuga babona umurimo.

Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga, Dr Irenee Ndayambaje


Alain Numa ni we wari umusangiza w'amagambo



MTN Rwanda yasinye amasezerano agamije gufasha abafite ubumuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND