RFL
Kigali

Ukuri agushyize imbere y'umunyamakuru! Rick Ross yirekuye agira icyo avuga ku mubano we na Hamisa Mobetto

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/09/2021 19:53
0


Ni nyuma y'igihe umuraperi w'umunyamerika agiye agaragaza ko yaba akundana na Hamisa Mobetto wabyaraye na Diamond, uyu muhanzi yageze aho avuga ukuri kose ku byerekeye urukundo rwe na Hamisa aho yashimangiye ko hari uburyo baziranyemo.



Hamisa Mobetto na Rick Ross bagiye baca amarenga ku mugaragaro ko baba bakundana binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram. Rick Ross yagendaga yerekana ibimenyetso bike bike ko yakunze uyu munyamideli wo muri Tanzania. William Leonard Roberts II uzwi nka Rick Ross, mu gihe yagaragaraga kuri Podcast ya Lil Ommy yavuze byose ubwo uyu munyamakuru yamubazaga ibyerekeye urukundo rwe na Hamisa nk'ibyasakaye muri Afurika yose.


Hamisa Mobetto bivugwa ko akundana na Rick Ross

Rick Ross mu magambo ye yagize ati "Ni byo, ngomba kuvugisha ukuri, hari umubano dufitanye. Urahari. Ni umuntu mwiza cyane, ukora ibintu bye neza, rwiyemezamirimo ubikora neza ku mbaraga nke ze, kandi nzi ko nshaka kumufasha kubigeza ku rwego rwo hejuru kuko arimo akora akazi gakomeye".

Ku bijyanye no kuba uyu mukobwa azamusanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rick Ross yanze kugira icyo atangaza kuri ibi bihuha bivuga ko Hamisa Mobetto azamusanga muri Amerika kumusura no gukorana na we umushinga w'umuziki.


Rick Ross yavuze ko hari umubano mwiza afitanye na Hamisa Mobetto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND