RFL
Kigali

Ibimenyetso byakwereka ko wugarijwe n’indwara ya 'Depression' itera benshi kwiyahura

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/09/2021 11:36
0


Depression cyangwa indwara yo kwigunga bikabije ni indwara abantu benshi bakunda kwirengagiza, uyirwaye bakumva ko ari indwara idasaba kugana abaganga, ubwe wenyine ashobora kuyirwanya. Nyamara sibyo kuko kwigunga bikabije nayo ni indwara ikomeye kandi isabwa kwitabwaho nk’izindi zose kuko inagira ingaruka mbi zirimo kwiyahura.



Kubabara cyane bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye, ntibivuze ko urwaye depression. Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka umurwayi wa depression iringaniye cg ikomeye cyane. Mu gihe ugaragaje kimwe cyangwa byinshi muri ibi, ni ngombwa gushakisha ubufasha mu nzobere.

Ibimenyetso 10 byakwereka ko wugarijwe na depression:

1. Kwirenganya bya buri gihe

Igihe indwara yo kwigunga no kwiheba bikabije yakugezeho, kenshi utangira kwirenganya ku bintu byinshi bitagenda neza kuri wowe no ku bandi. Niba hari uwo ukunda ubabaye, ukumva ko ari wowe ubitera, niba hari ikitagenda neza mu muryango ukumva ari wowe byose biturukaho.

2. Kutita ku isuku y’umubiri wawe

Byinshi witagaho birahinduka, mu gihe wumva wigunze cyangwa wihebye cyane. Ni hahandi utangira kubona umuntu atoga, adashobora gusasa uburiri bwe, gusukura aho aba, kumesa imyenda no gukora utundi duto cyane nko koza amenyo.

Agaciro kawe karagabanuka, ukumva ntacyo ukimaze muri sosiyete.

3. Kumva ntacyo ukimaze

N’ubwo benshi bakunze kwibwira ko urwaye depression bigaragazwa no guhora urira cyangwa agahinda gakabije, nyamara hari igihe umurwayi wa depression aba ari umuntu ugenda bisanzwe, gusa akumva muri we nta kintu amaze, ndetse nta n’icyo yafasha abandi.

4.Kurakazwa n’ubusa

Kurakazwa n’ubusa no guhorana umunabi, ni kimwe mu bimenyetso bya depression benshi bakunze kwirengagiza. N’ubwo benshi bahorana umunabi cyangwa barakazwa n’ubusa, benshi bakunda kuvuga ko ari stress nyamara bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ikomeye yo kwigunga no kwiheba bikabije.

5. Kubura ibitotsi

Depression itera ibibazo bitandukanye byo kubura ibitotsi. Ushobora kuryama wumva urushye cyane, nyamara wagera ku buriri ibitotsi bikabura. Gusa ku rundi ruhande, no kuryama cyane bishobora kuba ikimenyetso cyo kwigunga bikabije.

6. Kunanirwa vuba

Kunanirwa no gukora uturimo tworoheje nko koga, ukabona bigusaba imbaraga nyinshi. Niba ubona utangiye kuzajya unanirwa no gukora uturimo tworoheje wari usanzwe ukora, ni ngombwa gusuzuma neza niba atari ukwigunga bikabije biri kubigutera.

Kurota ibintu bibi cyangwa biteye ubwoba rimwe na rimwe

Abantu barwaye indwara ya depression bakunda kurota kenshi ibintu biteye ubwoba cyangwa bibi, ugereranyije n’abasanzwe.

7. Kumva ntacyo ushaka gukora

Abenshi baba batumva ibiri kukubaho bazakwita umunebwe, kenshi bakubwira ko ntacyo ushoboye. Mu gihe wumva wigunze cg wihebye cyane, kutagira ubushake bwo kugira icyo ukora ni kimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara.

8. Kwigunga ukumva ushaka kuba wenyine

Kwigunga no kwiheba bikabije bijyana no guhora wumva uri wenyine, ukumva ntawe ushaka ukuba hafi. Kubera ko uba wibwira ko ntawe ukumva, utangira kwirinda cyangwa kujya kure y’inshuti zawe, ukumva nta bushake na buke bwo kuba ahari abandi ufite.

Mu gihe wumva utangiye kugira ibitekerezo byo kumva ushaka kuba wenyine, gerageza ushake uwo wizeye mwabiganiraho, kandi wirinde kuba wenyine igihe kirekire.

9. Imikorere mibi y’umubiri

N’ubwo benshi bakunda kwibeshya ko depression itatera ibibazo bindi byibasira ubuzima, ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Journal of Clinical Psychiatry mu mwaka wa 2004, cyerekanye ko depression igaragazwa n’imikorere mibi y’umubiri nko kuribwa mu ngingo, kubabara umugongo, ibibazo bitandukanye by’igifu, guhorana umunaniro no kubura ibitotsi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND