RFL
Kigali

The Ben ku isonga mu bahanzi 5 ubukwe bwabo butegerezanijwe amatsiko menshi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/09/2021 14:51
0


Abahanzi b’ibyamamare banyuranye mu Rwanda bagiye bakora ubukwe, ku buryo kuri ubu hasigaye mbarwa ubona basa n’abafite gahunda ariko na none utamenya ibyabo. Ku isonga ubukwe butegerejwe na benshi bukaba ari ubwa The Ben na Pamella.



Kuri ubu mu Rwanda, abahanzi batangiranye n’umuziki “wa kizungu” bakabasha guhatana bagakomeza, benshi barashatse, ndetse n’ikiragano gishya cy’umuziki, abambere batangiye gushaka abagore.

Mu bukwe butegerejwe n’amatsiko menshi bw’ibyamamare by’abahanzi bafite amazina aremeye basigaye, ubwa mbere bukaba ari ubw’ ‘ingwe y’ingabo’ Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben, witegura gushyira hanze Album nshya abambere bamaze gusogongera bakayirahira ubwiza.

Uyu musore w’imyaka 34 n’ubwo akundwa n’abakobwa benshi, yamaze kwerekana aho ahagaze mu rukundo agaragaza ko yihebeye Uwicyeza Pamella, umukobwa w’uburanga bugaragarira benshi, witabiriye amarushanwa y’ubwiza yo mu mwaka wa 2019.

Kuri ubu banatangiye kugenda bagira imishinga bakorana nk’abantu ubona bafite gahunda. By’umwihariko, umushinga uzwi cyane akaba ari ukurikiranwa na Pamella witwa ‘Fly Mama Afrika’ ukora amakanzu meza y’ababyeyi b’abanyafurika biyubashye.

Mu busanzwe, The Ben agaragaza amarangamutima yo kwishima ariko iyo ari kumwe n’uwo yihebeye birenga kuba ibyishimo bikaba n'amasoni

Sibo bonyine bakomeje gutera inyota abakunzi b’imyidagaduro nyarwanda by’umwihariko umuziki, ahubwo na Kitoko Bibarwa wujuje imyaka 35 mu minsi micye ishize, usanzwe afite n’umwana w’imyaka 11 yabyaye mu busore bwe.

Kitoko bibarwa n'umukunzi we Doreen Mukiza Jessey basomana byimbitse

Kitoko nawe yamaze kwerekana umukunzi we witwa Doreen Mukiza Jessey ukomoka ku munyarwanda n’umurundi, ibyabo bikaba byaratangiye gusakara henshi mu mwaka wa 2020 n’ubukwe bwabo bugashyuha ku mbuga nkoranyambaga ariko abantu bakaba bakomeje gutegereza bihanganye.

Kitoko wizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 35 witegura no gushyira indirimbo hanze yakoranye na Cecile Kayirebwa, yagaragaje uwo yashimye mu rukundo witwa Doreen

Undi musore uri mu bakunzwe kandi wakanyujijeho bamwe baba bibaza ibye mu rukundo, ndetse kuva aho umugabo bahoze babana mu itsinda rimwe akoreye ubukwe, benshi bakaba baragagaje ko bifuza ko nawe yabereka ibirori ni TMC.

Kugeza ubu, ntawe uramenya uko ahagaze mu rukundo, gusa mu mwaka wa 2019 yemeje ko azakomeza gutegereza kugera igihe Imana izamwerecyera umugeni mwiza. Kuri ubu yahagurukiye ibyerecyeranye n’amasengesho cyane, ndetse imiziki y’isi arayigabanya kuko yemeza ko ntacyo yamufashaga mu nzira y’ibijyanye n’Imana.

Kugeza ubu kandi, TMC yiyeguriye amasomo, aho yavuye mu Rwanda amaze gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza kandi akomeje kuzamura ubumenyi aho ari kwiga muri Amerika muri PHD.

TMC wahoze muri Dream Boy, kuva mugenzi yakora ubukwe, benshi batangiye kwibaza aho we ahagaze mu rukundo

King James nawe ari mu bahanzi bakuru kandi iteka uba usanga abantu bifuza kumenya iby’ubuzima bwe bwite by’umwihariko mu rukundo, nyamara bikagorana dore ko kugeza ubu atanakoresha imbuga nkoranyambaga.

Nyamara mu mpera z’umwaka wa 2019 ubwo yatahaga inzu y’agatangaza mu karere ka Kamonyi, yatangaje ko afite gahunda yo gushaka uwo bayibanamo.

Ariko yemeza ko nta mukunzi afite kugera ubu, nta n’akanunu k’uwo baba bakundana, King James mu ntangiriro z’ukwezi gutaha akaba azanashyira Album nshya hanze yitwa “Ubushobozi”.

King James uri mu bahanzi batangiye umuziki cyera bakawugiramo amahirwe n'igikundiro, yemeje ko agishaka umukunzi ariko ateganya ubukwe nk'umuntu.

Umuhanzi wakuriye muri Kina Music, Christopher Muneza kuri ubu ukora umuziki ku giti cye, nawe ari mu bahanzi bakomeye banabashije gukora ku mafaranga atari macye azwi ni ayo yegukanye muri Primus Guma Guma.

Mu minsi micye hasakaye inkuru ko yaba ari mu rukundo n’umunyamakuru Abera Martina ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), nyamara n’ubwo ntakabura imvano, yaje kunyomoza ayo makuru yemeza ko ababivuza batamubajije kandi ari ibihuha.

Si bwo bwa mbere yari avuzwe mu rukundo kuko yanavuzwe mu rukundo n’umwe mu bakobwa babaye Nyampinga w’u Rwanda, Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda 2014. Kuri ubu Miss Colombe ari mu Bufaransa aho akora ibijyanye no kumurika imideli ndetse no kwiga. Colombe yamaze gusoza amasomo y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza aho kuri ubu ari kwiga PHD, mu Bufaransa nyine.

Christopher winjiye mu muziki akiri muto unafite indirimbo hanze yitwa “Mi Casa” iri muzikunzwe, aherutse guhakana ko ari mu rukundo n'inkumi ikorera mu itangazamakuru yitwa Martina

Dusubiye inyuma gato mu mateka y’abahanzi nyarwanda bakunzwe reka turebe abamaze gukora ubukwe.

Tom Close wasezeranye na Ange Tricia mu mwaka wa 2013 niwe wabimburiye abandi bahanzi b’ikiragano cye, kuri ubu bafitanye abana batanu harimo umwe bemeye kubera umubyeyi akitwa uwabo iteka.

Haje gukurikiraho Riderman wasezeranye na Farid Nadia mu mwaka wa 2015. Kuri ubu bafitanye abana 3 barimo n’impanga baherutse kwibaruka. Butera Knowless nawe yaje gutera ikirenge mu cya basaza be yiyemeza kubana na Ishimwe Clement mu mwaka wa 2016.

Knowless na Clement bafitanye abana 2 ndetse baherutse no kwizihiza mu minsi mike ishize, imyaka itanu bamaze babanye, bakora ubutembere mu bice bitandukanye by’isi banashima Imana. Ama G The Black nawe yasezeranye n’umugore we Uwase Liliane mu mwaka wa 2017.

Humble Jizzo na Amy Blauman mu mwaka wa 2018 na Alpha Rwirangira washakanye na Liliane Umuziranenge mu mwaka wa 2020. Uyu mwaka wa 2021 ukaba warabayemo nawo ubukwe bw’ibyamamare bwavugishije ibitangazamakuru bitari bicye.

Burimo ubwa Meddy wasezeranye na Mimi Mehfira, Platini P wasezeranye na Olivia Ingabire kimwe na Igor Mabano wo mu kiragano gishya cy’umuziki uherutse gushakana na Laura wari wabanje gusa n’ubuhakana nyamara bukaza kurangira butashye kandi bukizihira benshi.

Platini P witegura gushyira hanze indirimbo yitwa Shimuleta mu buryo bw'amashusho, n'umugore we Olivia ifoto yo kuwa 27 Werurwe ubwo basezeranaga imbere y'Imana

Meddy ugiye gushyira indirimbo yitwa 'Queen of Sheba' yitiriye umwamikazi wa Salomon wakomokaga muri Ethiopia aho yakuye urubavu hari kuwa 22 Gicurasi 2021 ateruye umugore we, Mimi mu bukwe bwabo

Umuhanzi ukiri muto Igor Mabano wanize ibijyanye n'umuziki akora kinyamwuga akawutunganya, akaba n'umukaraza mwiza w'ingoma by'umwihariko za kizungu uri gukora umushinga w'indirimbo n'umunya Nigeria. Hari kuwa 05 Nzeri 2021 ubwo yiyemezaga kubana n'umugore we Laura akaramata








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND