RFL
Kigali

Aline, izina ry’umukobwa urangwa no kwihangana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/09/2021 9:00
1


Sobanukirwa byinshi ku izina Aline n'ibiranga abakobwa baryitwa.



Aline ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu rurimi rw’ Ikidage ku ijambo “athal” risobanura 'umunyacyubahiro''.

Bimwe mu biranga Aline

Aline ni umukobwa urangwa no kwihangana mu buzima bwe, areba neza, ni umunyakuri, agira amatsiko kandi aritanga.

Akunda umuryango we akawitaho, kandi aba yumva yakorana n’abandi bagashima ibyo akora.

Akunda gutembera ahantu nyaburanga, ni umuntu utagorana wumva ibintu vuba, uhora afite icyerezo n’intumbero by’aho yifuza kugera.

Ni umunyembaraga ubona ibintu mu buryo bwiza kandi ugira umwete mu byo akora byose.

Ni umuntu byoroshye guhindura, kandi utajya apfa gucika intege.

Akunda kwigenga no kuba mu mwanya utuma yizansura, akavuga, kandi agakora icyo ashaka cyose.

Ahorana imigambi yo gutera imbere no gushakisha amafaranga mu buzima bwe, kandi ntiyihanganira abanebwe kuko we aba yumva yahora akora.

Ntabwo akunda abantu bamutesha umutwe, iyo arakaye bimara igihe kirekire ngo bimushiremo.

Agaragaza amarangamutima, ntacyo biba bimubwiye kuba yagaragaza ko ababaye cyangwa yishimye.

Ahora arangwa no kwicuza, iyo hagize ibitagenda neza mu byo yifuzaga usanga ahora muri iyo mbimenya.

Src:www.behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukashema aline 2 years ago
    Murakoze kudusobanurira muzansobanurire amazina Emerance, Neilla muzaba mukoze





Inyarwanda BACKGROUND