Gukundana n’umusore wakurambiwe, nicyo kintu kibabaza cyane ndetse kigatera n’impagarara. Ntabwo uba ucyiyibuka kugeza ubonye ko atakikwitayeho, ushobora kuba uzi neza aho ahugiye cyangwa akaba yaramaze guhaga ibyabahuzaga. Niba ubyiyumvamo ko ashobora kuba yarakwibagiwe rero, cyangwa se ukibishidikanyaho, dore ibimenyetso.
1. Mugira
ugutuza kudakenewe iyo muri kumwe
Muba mukeneye kuganira kuri byinshi, ariko iyo muri
kumwe hari ubwo mwese musanga mwacecetse bikabije. Arabibona ariko ntihagire icyo
abivugaho. Umubaza ibintu by’ingenzi akakwirengagiza.
2. Igihe mumarana wakibarira ku ntoki
Ibi ntabwo biba ari bibi iteka, by’umwihariko nk’iyo
umwe muri mwe ahugijwe n’akazi, n’umuryango se cyangwa n’ibindi bibazo. Niba
ahugijwe n’ibi bintu uzabimenya kandi ubyubahe, ariko niba ubona nta mwanya
aguha uzabimenya. Aha ushobora no
kuzitanga bigapfa ubusa. Uzahite wibaza niba hari icyo wakora cyangwa niba
urarekera iyo.
3. Ntabwo
akigushimisha nka mbere
Ujya muri Salon, bagakora ku musatsi wawe, bakakwitaho
ugasa neza cyane, ariko ugategereza ko avuga ko usa neza ugaheba. Nta n’ubwo
aguha umwanya wo kureba uko wambaye neza. Ukora iyo bwabaga ariko ugasanga amaso
ye ari kureba hirya.
4. Muheruka
gusohokana umwaka washize
Bwa nyuma aherutse kukujyana ahantu gutembera no
kuganira, ni mu mwaka washize, cyangwa ni cyera hari gushira amezi menshi. Akunda
kuguha impamvu, za urabona akazi, urabona, nta mwanya ,…..
5. Ntabwo agikunda
ko muryama nka mbere
Niba ntacyo udakora nka mbere, wowe ukaba utarigeze
uhinduka, ukaba ubona atakibikeneye, ahari wabikoze mu gihe kitari icya nyacyo
none yarabirambiwe nta n’aho muragera. Nta byishimo akikubonamo kubera wenda
yahuye n’ukurusha ubwiza bwo mu gitanda.
6. Yarekeye aho
kukwandikira kandi ntakikuvugisha kuri telefoni nka mbere
Ubusanzwe, abahungu barangwa no kwohereza ubutumwa
bugufi kubo bakunda. Uyu musore we rero ikizakwereka ko atakikwiyumvamo, ni uko
n’iyo muvuganye kuri telefoni, amera nk’uwo mutaziranye, ukumva ntakwitayeho,
ni nawe umutaho umwanya kandi nawe urabizi. Umusore ukunda umukobwa bakundana,
akora iyo bwabaga akamenya neza ko ameze neza.
Aramusaza akamenya neza niba ameze neza, akamuhamagara
cyangwa akamwandikira cyane, akamwereka ko arimo kumutekereza. Niba ibi
yarabihagaritse rero, rekera aho kwibaza byinshi. Ibintu ntabwo bimeze neza.
7. Ahitamo
kwikorera ibindi bintu, aho kumarana igihe nawe
Ubundi yakamaranye igihe n’umuryango wawe, mu kazi
kabahuza niba gahari, cyangwa ibindi bintu bibashimisha mwembi. Ibi bintu byose ni ingenzi. Ariko
niba nta nakimwe aha umwanya, ukeneye kugira ubwenge.
Ese hari ubwo ajya amara umunsi wose atakuvugisha, nyuma ukamurenganya ukabona nta n’icyo bimutwaye? Byanashoboka. Uyu musore
ntakigukunda.
Urukundo rwubakwa n’abantu babiri, urukundo rw’ukuri
hagati y’abantu babiri bahuye bakeneranye ntirujya rusaza, akazi kose waba
ukora ntabwo wabura guha umwanya uwo wihebeye, niba koko uri mu rukundo
nawe. Nta mpamvu n’imwe yagatumye umuntu akurambirwa. Niba abikora, hitamo ejo
hazaza hawe wishimye cyangwa uhitemo kuhangiza wiruka k’utagushaka.
TANGA IGITECYEREZO