RFL
Kigali

Niyo ihenze mu Rwanda! Fatakumavuta yatangiye kugurisha Album ye ‘Fatalogy’ ku madorali 1000

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:15/09/2021 11:26
0


Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamamaye mu myidagaduro nka Fatakumavuta yatangaje ko Album ye ya mbere yise “Fatalogy”, Copy imwe ubu iri ku isoko aho umuntu wifuza kuyigura asabwa kwishyura amadorali igihumbi ya Amerika.



Album “Fatalogy” ni umuzingo uriho indirimbo 12, ukaba uzumvikanaho abahanzi bagera kuri 25 ndetse kugeza ubu hakaba hamaze kumenyekana abahanzi 8 nyuma y’integuza z’indirimbo eshatu amaze iminsi ashyize hanze, zirimo “Hize Uwize”, “Zizi” na “Cana”.

Aganira na InyaRwanda, Fatakumavuta yavuze impamvu iyi Album iri ku madolari igihumbi, akabakaba kuri miliyoni imwe y’amanyarwanda, ndetse anahishura ko abantu babiri batuye hanze y’u Rwanda bamaze kuyigura, batangiye gusogongera ku buryohe bw’indirimbo ziriho.

Ati “Ni uguha agaciro umwuga kandi indirimbo imwe kuri fatalogy yagiyeho amafaranga arenze miliyoni.”

Avuga ko abakunzi ba muzika Nyarwanda batangiye no kuyigura. Ati “Kugeza ubu hari abantu babiri (2) baba hanze y’u Rwanda bamaze kugura, ariko ntibifuje ko dushyira amazina yabo mu itangazamakuru.”

Kubona album ye ‘Fatalogy’ ubu ngo bimeze nk’ibiri ku isoko yakwita “Black Market”, kuko uwaguze adashobora gushyira izo ndirimbo ku zindi mbuga, bitewe na tekinoloji y’amakode bikoranye.

Ku mwihariko w’iyi Album, yagize ati "Fatalogy kuba ari album ya Fatakumavuta udasanzwe azwiho kuririmba, byo ubwabyo ni umwihariko gusa ikindi navuga ni uko izaba ariyo album ihenze, kandi iriho abahanzi benshi kandi b’ingeri zose."












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND