RFL
Kigali

Dore iby’ingenzi wamenya ku gicurangisho kizwi nka ‘gitari’ cyifashishwa n’abanyamuziki

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:15/09/2021 7:33
0


Gitari ni igikoresho cya muzika gikoreshwa gisohora ijwi, iki gikoresho gikoranwe ubuhanga ku buryo ugikoresha bimusaba kuba nawe afite ubumenyi mu kugikoresha. Muri iyi nkuru turagufasha kumenya iby'ingenzi kuri iki gikoresho cyifashishwa n'abanyamuziki.



Hari ubwoko bugera kuri butatu butandukanye bw’iki gikoresho ariko bwose buhujwe n’uko bugira ibice bitatu by’ingenzi aribyo: umutwe wa gitari, igihimba n’umubiri wa guitar ari naho ijwi risohokera.

INKOMOKO Y’IZINA GITARI N’UWAYIVUMBUYE

Gitari ni izina ryaturutse ku ijambo ry’Ikigeriki “kithara”. N’ubwo iki gikoresho kimaze kwamamara kw’isi hose, igitekerezo cyo gukora gitari ifite ishusho tubona kuri uyu munsi wa none cyazanywe n’umugabo wari umwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za America, waturukaga mu gihugu cy’Ubudage witwaga “Christian Frederick Martin”, wari usanzwe akora gitari, mu mwaka w’1796 kugeza mu 1867.

N’ubwo bigoranye kumenya nyirizina inkomoko ya gitari, abanyamateka bagaragaje ko igikoresho giteye nka gitari tubona uyu munsi wa none, cyagaragaye bwa mbere ahagana mu kinyejana cya 12 mu gihugu cya Espanye “Spain”.

Twigane gufata inota rya La (A) kuri guitar uko wacuranga 'NINDE UNDIRIJE UMWANA' mu manota atatu

UBWOKO BWA GITARI BWITWA ‘ACOUSTIC’

Gitari zirimo ubwoko butandukanye, gusa kuri ubu tugiye kwibanda kuri guitar acoustic ifite imirya itandatu. Kimwe n’ubundi bwoko bwose bwa gitari, uyicuranga ayikoresha ayiyegamije, ukuboko kumwe gucuranga imirya, ukundi kugafata amanota, ibyo byose bigakorerwa icyarimwe.

Hagiye habaho abacuranzi ba gitari bagiye bamamara cyane, kubera ubuhanga berekanaga mu gukoresha iki gikoresho. Aha twavuga nka ‘Jimi Hendrix’ wabaye umucuranzi w’ umuhanga wa gitari mu mateka y’isi, ‘Eric clapton’, ‘Robert Johnson’ n’abandi benshi.

Eric Clapton

Abahanga mu bijyanye no kwigisha uko gitari ikoreshwa, bagaragaza iby’ibanze umuntu agomba kumenya kugira ngo umuntu abashe kwiga gukoresha iki gikoresho, harimo kumenya ibice byayo bigiye bitandukanye n’akamaro kabyo, kumenya uko bayifata, kumenya uko baregera imirya, kumenya gufata amanota, no kumenya uburyo bwo gucuranga imirya.

Uyu munsi twarebeye hamwe iby’ingenzi wamenya kuri gitari, ubutaha tuzakomeza, turebere hamwe uko gitari yageze mu Rwanda.

Inkuru y'uko Micheline yakunze Gitari bikarangira ayiguriwe agahitamo kujya yigisha n'abandi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND