RFL
Kigali

Bull Dogg yasabye abakunzi ba Jay Polly gushyigikira umuryango asize binyuze mu bihangano bye bishya bizajya hanze

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/09/2021 17:40
0


Umuraperi Bull Dogg yasabye abakunzi b'umuraperi Jay Polly gushyigikira umuryango asize binyuze mu bihango Nyakwigendera asize bizajya hanze vuba.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nzere 2021 ni bwo habaye umuhango wo gukura ikiriyo cy'umuraperi Jay Polly uherutse kwitaba Imana. Bull Dogg babanye mu tsinda rya Tuff Gang akaba yari n'inshuti ye cyane, muri uyu muhango wo gukura ikiriyo yahawe umwanya w'ijambo maze aboneraho gusaba abakunzi ba Jay Polly gushyigikira umuryango asize binyuze mu bihangano bya nyakwigendara yasize nabyo bizajya hanze.


Bull Dogg yagize icyo asaba abakunzi ba Jay Polly   

Hari aho yageze maze agira ati" Twese uko tubaho mu buzima dufite ubushobozi butandukanye. Hari udashobora wenda kwikora mu mufuka muri iki gihe, ariko yaramukundaga bisanzwe akaba atabasha kubona icyo ari bukore mu mufuka ngo abe yafashisha umuryango ariko hari ibihangano bye. Ibihangano bye bifite uko byinjiza amafaranga kuko hari uburyo ducuruzamo umuziki".

Yakomeje agira ati: "Udafite ubushobozi ariko akaba afite uburyo yakumva imiziki ye ni ibuye aba ashyize ku iterambere ry'umuryango n'abo asize, uzabishobora azabikore kuko niba wumva Chris Brown aba muri Amerika atakuzi gerageza uzabikorere umuvandimwe wari uzi akiri hano ku isi kuko wumva ikinyarwanda cyane kurusha icyongereza".


Bul Dogg yabigarutseho mu muhango wo gukura ikiriyo cya Jay Polly

Yasabye abantu guhera ku bihangano bishya Jay Polly yasize mu ma studio bizajya hanze mu minsi iri imbere ati: "Hari n'ibindi bihangano bizasohoka wenda yari yarasize muri studio dufite gahunda yo kuzabikurikirana na Maurice n'abandi twabivuganye muzambabarire ni umwe mu misanzu ikomeye cyane nimwumva byasohotse nibwo bufasha dushobora gukora".

Yasabye abakunzi be muri rusange kuzashyigikira umuryango bumva ibihangano bye bishya bifashishije imbuga zicururizwaho imikizi zitandukanye bazabishyiraho nka za spotify n'izindi. Yavuze ko abazabikora Imana izabibahembera kandi bazaba bafashije umuryango wa Jay Polly, abana yasize, nabo yababyaranye nabo. 

Mu minsi ishize Producer wa Jay Polly witwa Li John aherutse gutangaza ko yari ari kumukorera Album yari yarise "Inkuta enye" akaba yari amaze gusoza indirimbo 10. We na Jay Polly ngo bari barafashe umwanzuro wo kuzayisohora ari uko babanje gushyira hanze indirimbo yari yarise: "Menya abawe".


Urupfu rwa Jay Polly rwashavuje benshi 

Mu kiganiro "Amahumbezi" cya Radio Rwanda kuri uyu wa Mbere, Bull Dogg yabajijwe urwibutso yasigaranye kuri Jay Polly avuga ko babanye mu bihe bibi n'ibyiza ndetse no mu gihe cyo kwamamara anashimangira ko ibyo bihe byose bizamuguma mu mutwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND