RFL
Kigali

Umusore yanyoye 'Viagra' ituma igitsina gihorana umurego ngo yemeze umukunzi we ijoro ryose apfa bakiryama

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/09/2021 15:16
1


Hajya humvikana uburyo hari abasore cyangwa abagabo bapfa kubera kunywa ibinini bya Viagara bituma igitsina gihorana umurego nk'umusore wo muri Nigeria wapfuye kubera kubinywa yiteguye umukunzi we ngo amwemeze ijoro ryose bikarangira bimuhitanye.



Amakuru ya Naijaonpoint avuga ko uyu mugabo yafashe Viagra (Meinnah) ikabije kandi akayigerageza yiteguye umukobwa w'inshuti ye uzwi nka Precious i Agbor, muri Leta ya Delta muri Nigeria.

Uyu mugabo utatangajwe amazina, yateguye ibintu byose mu cyumba cye kugira ngo ashimishe umukunzi ariko ikibabaje ni uko yatakaje ubuzima atamushimishije. Umukobwa avuga ko yasanze umukunzi we yari yamaze kunywa ibinini ngo igitsina cye kigume guhagarara.

Precious waryamanye n'uyu mugabo yagize ati: “Tugeze mu cyumba n'ijoro, twatse ibiryo. Umugabo yatse yam porridge wenyine njyewe antegeka kurya indomie (noode). Twembi twararyamye nyuma ya saa kumi n'imwe za mu gitondo dukora imibonano mpuzabitsina. Nnyuma, twembi twongeye kuryama ariko igitsina cyigihagaze".

Ati "Umuseke utambitse, mbyuka mva mu cyumba cya hoteri, ngerageza kumukangura ngo ampe amafaranga nemeranijwe nawe ariko nsanga yapfuye". Precious yavuze ko yagerageje kumushyira amazi mu maso no kuyamusuka ariko ntacyahindutse, ahitamo gutabaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • James2 years ago
    Umukunzi we yihangane





Inyarwanda BACKGROUND