RFL
Kigali

Agahinda k'umugore wa Big Boss nyuma y'uko abo mu muryango we banze kwemera umwana wa kabiri babyaranye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/09/2021 13:35
0


Nyakwigendera Big Boss washatse abagore babiri, umugore we mukuru mu gahinda kenshi, yatangaje ko kugeza ubu umuryango w'umugabo we [Big Boss] wahakanye ndetse ukanga kwemera umwana wa kabiri babyaranye.



Uyu mufasha wa mbere wa nyakwigenda yagiranye ikinganiro na Inyarwanda.com, atangaza ko umuryango w'umugabo we wanze ukanahakana burundu umwa wa kabiri yabyaranye na Big Boss. Uyu mugore mukuru, mu muhango wo gusezera nyakwigendera, yabajije igituma batemera umwana wa kabiri yabyaranye na Big Boss! ibi yabigarutseho mu ruhame nyuma y’uko hari hamaze kugaragazwa abana Big Boss asize, ariko umwana wa kabiri yabyaranye nawe we ntavugwe. Byatumye havuka impaka ndende, cyakora uwavugaga ijambo[umuvandimwe wa Big Boss] avuga ko bazabiganiraho nk’umuryango bagashakira igisubizo iki kibazo.


Umugore mukuru wa Big Boss iburyo 

Uyu mugore wa nyakwigendera yatangaje ko kugeza ubu, abo mu muryango wa Big Boss banze uyu mwana wa kabiri babyaranye. Tuganira nawe hari aho yavuze ko nyuma yo kumushyingura, byageze nyuma akabaza umukuru w'umuryango [Umuvandimwe wa Big Boss], akamusaba kumubwira niba yarigeze abona we na Big Boss batongana bapfa uyu mwana! Mu mvugo ye yagaragaje ko iyo Big Boss aza kuba atemera uwo mwana baba baratonganye ku buryo byari kuba inzigo. Yashimangiye ko iyi nzigo itari gutuma Big Boss yemera kugwa kuri uyu mugore kuko niho yatabarutse ari.

Ibi yavuze ko yabibajije uyu muvandimwe wa Big Boss akabura icyo amusubiza, ndetse ngo yanamusabye kumwereka urupapuro yaba yaramusigiye rugaragaza ko uwo mwana atamwemera.

Yagaragaje ko kwanga uyu mwana byabaye akagambane kakozwe n'umuryango. Ati: “Naho ubundi byo byari muri politike, politike yabo njyewe niko nabibonaga, kandi nta n’ubwo nigeze mbirwanya. None se umugabo twabanye iriya myaka yose, akaba atari yarigeze anyirukanira umuryango ngo ambwire ati uyu mwana mbwira ahantu wamukuye, hakaba nta rubanza rwanjye nawe twigeze tujyamo, ubwo nabyemera gute bitari politike?". 

Nyuma y’ibi yavuze ko yageze aho akabona nta kindi yakora akabihorera. Cyakora na none ngo ubuzima abayemo ni bubi kuko yamaze igihe arwaye kubera urupfu rw'umugabo we, amafaranga yari afite arayifashisha, kandi niyo yari igishoro kuko yari asanzwe ari umucuruzi w'ibirayi. Ubu ngo atunzwe no gukorera abandi. 

Umuvandimwe wa Big Boss mu muhango wo kumushyingura

Mu kiganiro Inyarwanda.com iherutse kugirana n'uyu muvandimwe wa Big Boss uyu mugore yakunze kugarukaho, yavuze ko nyakwigera atigeze ababwira ko uyu mwana uyu mugore we mukuru avuga ari uwe. Ati"Kuvuga ngo ntabwo ari uwe wenda niwe ubizi neza ijana ku ijana, ariko Kibonge [Big Boss] ajya gupfa ntabwo yari yarabitubwiye ko ari uwe, yarabyangaga ntabwo yabyemeraga".

Umugore muto wa Big Boss mu muhango wo kumushyingura 

Icyo gihe kandi yavuze ko ubu umuryango wacitsemo ibice kubera iki kibazo, ndetse n'ikindi cya simukadi 2 za Big Boss zari ziriho imwe iriho amafaranga ibihumbi magana inani na mirongo itanu, byakuruye amakimbirane abagore bose bazishaka.

Nyakwigendera, umuraperi Habanabashaka Thomas wamamaye nka Big Boss, yashyinguwe tariki 7 Kamena 2021. Uyu munyarwenya, umukinyi w'ama filime, yitabye Imana tariki 6 Kamena 2021. Mbere y'urupfu rwe, yigeze kuvugwaho kurwara akaremba!







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND