RFL
Kigali

Menya impamvu kurira ari ingenzi mu buzima

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/09/2021 12:51
0


N’ubwo mu muco nyarwanda ngo nta mugabo urira ndetse bakanavuga ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, nyamara burya kurira bifitiye umumaro ubuzima. Hari abazi ko kurira bikorwa n'igitsinagore cyangwa bikorwa n'abanyantege nkeya, ariko muri rusange kurira bigirira akamaro kenshi umubiri wa muntu.



Mu gihugu cy'Ubuyapani ubu hasigaye hagezweho “crying clubs”, aho abantu bahurira bakarira. Ibi babifashwamo no kuba bareba amashusho ateye agahinda. Gusa uko umuntu arira kose siko gufitiye akamaro ubuzima, kuko kurizwa no gukata igitunguru cyangwa kurizwa no gutokorwa si kimwe no kubikora ubabaye.

Akamaro ko kurira ku buzima bwacu:

1.  Kurira biruhura umutwe

Akenshi iyo ufite intimba cyangwa ikiniga, wumva umutwe uremereye. Iyo rero ubashije kubikora burya, uba uri kugabanya kuremererwa.

2.  Kurira bisukura amaso

Ubushakashatsi bwerekanye ko 95% bya mikorobi zitera uburwayi bw’amaso zicwa no kurira. Uretse zo kandi, amarira afasha gukesha amaso ndetse agahehera.

3. Kurira birwanya indwara

Iyo turize amarira atuma umusemburo uzwi nka adrenocorticotropic ugabanyuka. Uyu musemburo bizwi ko iyo ari mwinshi, byongera ibyago byo kurwara umutima no guhorana ubwigunge. Binatera umubyibuho udasanzwe.

4. Iyo turize umubiri wacu ukora endorphins zihagije

Endorphins zizwiho kugabanya uburibwe mu mubiri. Iyo urize bituma umubiri urekeraho kubabara, ndetse bikaruhura umutima.

5. Kurira byongera imibanire

Nubona umuntu arira ku bwawe, byaba bitewe n’uko asaba imbabazi cyangwa agize agahinda ku bwawe (wagize ibyago cyangwa wamuhemukiye), uwo muntu aba agukunda. Byongera urukundo mu bantu iyo umwe aririye undi.

6. Kurira bituma ubasha guhangana n’ibiguhangayikishije

Burya iyo ugize agahinda, iyo wibutse ibibabaje byakubayeho, jya urira kuko bituma udaheranwa na byo.

Nyamara n’ubwo bifitiye umubiri akamaro, guhora urira byerekana ko ufite ikibazo wananiwe kwakira, bityo byaba byiza wegereye abaganga bakagufasha.

Src:www.Healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND